in

Menya akamaro gahambaye guseka bigira ku buzima bw’umuntu.

Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu uri guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

Wari uziko guseka ari umuti ukomeye w’umutima?

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bigabanya ububyimbirwe bw’imijyana y’amaraso, bikagabanya urugero rw’imisemburo itera stress ndetse bikongera n’igipimo cya cholesterol nziza.

Ibyiza uboneramo bishobora no kumara amasaha 24 ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukanibagirwa ibibazo bindi.

Akamaro ko guseka k’umubiri

*Byongera imikorere myiza y’umutima

Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n’uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n’amaguru.

*Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abntu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

*Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

*Bikuraho ikitwa uburakari cyose

Guseka byirukana ikitwa uburakari n’amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

*Guseka byongera ubudahangarwa

Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

*Birinda umutima ku buryo bukomeye

Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

*Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw’imisemburo itera stress, kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

Ushobora kuba warabonye ko iyo usetse cyane, ugeraho ukumva uri kubabara cyane cyane inyama zo mu nda. Ibi niko bigenda kuko muri iki gikorwa imikaya yikanya yirambura inshuro nyinshi, bikaba byatuma iruha iyo umaze igihe uri guseka. Ibi bifatwa nk’imyitozo ngorora mubiri, ntibizakubuze kwisekera uko ubishoboye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukunzwe yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO)

Inkweto za Lionel Messi zaciye agahigo zaguzwe akayabo muri cyamunara.