in

Menya akamaro Filime z’ubusambanyi zifite ku bashakanye

Ubushakashatsi bugaragaza ko 46% by’abagabo na 31% by’abagore baba bareba filimi za porono buri cyumweru.  Abantu benshi bakunze kwirinda kuvuga ku byiyumviro byabo ku byerekeye filimi z’urukozasoni, gusa abahanga bamaze gutangaza ko izi filime buri wese akwiye kumva ko ntacyo zitwaye bitewe n’uburyo zarebwemo ku mpande zombi.

Dr.Jessica O’Reilly, umuhanga mu by’imibanire y’abantu ukomoka muri Canada, mu kiganiro Sex with Dr.Jess podacast akorera kuri televiziyo imwe muri icyo gihugu kivuga ku by’imibanire n’imyororkere, yavuze ko porono zishobora no kuba inyungu ku bazireba bitewe n’uburo yazirebyemo. Ati «Muri make zishobora no kubera inyungu k’uwazirebye bitewe n’uburyo zakoreshejwemo.»

yongeyeho ati «Hari imvugo twizera ngo kureba porono nbishobora guteza ibyago ku wazirebye. Ariko ikintu kiza ni ukubikorera ubushakashatsi bw’ukuri, iyo ubukoze usanga porono zidateza ibyago nkuko twe abantu dusanzwe tubyizera.»

Mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka yashize bwari bwagaragaje ko kureba filime z’urukozasoni bitera abakundana gutandukana n’izindi ngaruka. Gusa, ibyo bitandukanye n’ibyatangajwe n’abahanga ubwo babazwaga ibijyanye na porono. Aba bavuze ko ubwo bushakashatsi bwari ubw’ibinyoma ko nta kuri kuri mu byabuvuyemo.

D.r Jessica yatangaje ko ibintu by’ibihuha bibaho ko umuntu ureba filime za porono ahora ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ko zishobora kuba intandaro y’itandukana ry’abashakanye, ko ibyo byose ari ibihuha ntaho bihuriye n’ukuri kandi ko ibya porono biterwa n’uburyo uwazirebye yitwaye ubwo yazirebaga ku nshuro ye ya mbere.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa muri kaminuza ya Muchigan (Michigan State University) yo muri Amerika, bwagaragaje ko filimi za porono zirangwa n’ubushobozi bwo kuzamura cyane ubushake bw’imubonano mpuzabitsina cyane cyane ku bagore barenze umwe iyo bazirebye bari kumwe. Gusa ubushakashatsi buvuga ko ukuri kwa byose guterwa n’impamvu ureba porono yahisemo kuzireba.

Ubushakashatsi buvuga ko filimi za porono zishobora kuba ikibazo mu gihe umwe mu bashakanye azirebye ari wenyine atari kumwe na mugenzi we. Iyo porono zakoreshejwe n’umwe, ndetse agatangira kuzirutisha’urukundo, igihe’ n’ibindi bimuhuza n’uwo bashakanye, ko bishobora kuba ikibazo. Ariko iyo abakundana bazirebanye bombi nta ngaruka na nkeya zo kureba izo filime.

Dr.Jessica yagize ati «Abantu bakunze kuvuga ko bamaze kubatwa na filimi za porono, ariko ukuriu ni ; niba koko porono ziba ikibazo ku mubano w’uwo mwashakanye, ikibazo si porono ahubwo niba wumva ari zo zigomba kuza imbere, hashobora kuba hari ikindi kibazo kiri mu mubano kibitera ariko kitari filimi za porono.»

Dr. Jessica akomeza avuga ko ku bijyanye no gucana inyuma, filimi za porono sizo ntandaro yo gucana inyuma, ahubwo biba ari ikibazo iyo uwo mwashakanye ashaka imibonano iyo abanje kureba izo filimi. «Kureba filimi za porono ukumva ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina nkuko abazikina bayikora, byaba ari ikibazo kuko ariya mashusho ntabwo aba ari ay’ukuri. Iyo tugerageje kubikora nkuko babikora mu mashusho duhita tugwa hasi.»

Abajijwe inama yagira abantu ku kibazo kijyanye na porono Dr. Jessica O’Reilly yagize ati «Koresha filimi za porono nkuko bikwiye nk’izikwigisha uko imibonano ikorwa, kandi ube inyangamugayo n’umwizerwa imbere y’uwo mwashakanye. Bitari ibyo ntabwo wifitemo ubushobozi bwo kuzireba mu gihe ziguhindura ikindi kintu. Nk’uko zigaragaza ukwisanzura no kwidagadurana n’uwo mwashakanye mu mashusho yazo, abantu basobanukiwe bo bungukira byinshi mu kuzireba bijyanye n’imibanire myiza ku bashakanye.»

Tubibutse ko filimi z’urukozasoni pornography, bitemewe kuzireba uri munsi y’imyaka 18 kuko bishobora kukwangiriza intumbero n’ikerekezo cyawe cy’ejo hazaza, bitewe no kwishora mu mibonano mpuzabitsina ushobora kwanduriramo agakoko gatera SIDA.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza uburanga buhebuje bw’umukunzi wa Meddy yambaye Bikini

ShaddyBoo yaririye imbere y’umunyamakuru kubera ibyo abafana bamukoreye