in

Menya agaciro k’imitungo y’umuhanzikazi Rihanna uri mu bakize ku Isi.

Umuhanzikazi Rihanna ni we muririmbyi w’umugore ukize cyane ku isi, nk’uko urutonde rw’igitangazamakuru Forbes ruherutse kubyerekana.

Rihanna afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika. Ageze kuri uyu muhigo nyuma yo kwinjira mu nganda zikora imideli itandukanye.

Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu akize kurusha Madonna ufite umutungo ibarirwa muri miliyoni 570 z’amadolari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadolari na ho Beyonce, we ngo abarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.

Amazina bwite ya Rihanna ubusanzwe ni Robyn Rihanna Fenty. Yavutse ku ya 20 Gashyantare 1988, avukira muri Barbados. Ni umuririmbyi, umukinnyi w’amafilime, n’umucuruzi.

Impano ye yavumbuwe n’umuproducer w’Umunyamerika witwa Evan Rogers wanamutumiye muri Amerika gufata amajwi y’ibanze, nyuma yo kubona ko afite impano idasanzwe y’ubuhanzi.

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Def Jam Record Label mu 2005, bidatinze yahise amenyakana nyuma yo kumurika alubumu ze ebyiri za mbere yakoreye muri iyo studio.

Iya mbere ‘Music of the sun’ yagiye hanze muri (2005), iyitwa ‘A girl like Me’ yakurikiye ho muri 2006, zamugejeje ku rwego rwo hejuru no mu myanya icumi ya mbere muri Billboard yo muri Amerika mu ndirimbo 200 za mbere ziba zahize izindi.

Muri iki gihe Rihanna afite inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari i Manhattan muri Leta ya New York, mu gihe yanaguze inzu mu burengerazuba bwa London mu Bwongereza kuri miliyoni 7 z’amapound ubwo hari muri Kamena 2018, kugira ngo yegere akazi mu bikorwa aheruka gufungura mu bijyanye n’imideli muri Label ye y’imyambarire yise ‘FENTY’.

Rihanna yakundanye n’abagabo benshi, barimo umuraperi Drake n’umucuruzi wo muri Arabiya Sawudite Jameel Hassan, nyuma yo gutandukana ku mugaragaro n’urukundo rwe yatangaje ko ari urw’ibihe byose, yakundanye n’umucuranzi Chris Brown.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bitangaje wamenya ku gikoma n’akamaro kacyo.

Musore dore amagambo meza wabwira umukunzi wawe niba ushaka kumutetesha.