in

Menya abantu bakundanye bya nyabyo mu mateka bikaza kurangira bapfanye(AMAFOTO)

Muri uru rutonde rw’abantu bapfiriye rimwe banakundana ,
harimo abo byabayeho kubushake bwabo abandi bikababaho batabiteguye.Abapfiriye rimwe babihisemo harimo kuba barumvaga batasigana bikaba ngombwa ko umwe yigomwa isi akajyana n’uwo akunda. Nubwo tugiye kukwereka ingero 10 z’ababashije kumenyekana cyane kw’isi , Ibi byabaye
kubantu benshi cyane bitakiri mu buzima.

1.Julius na Ethel Rosenberg

Julius na Ethel Rosenberg bari abanyamerika bakundana ariko bakaba na ba maneko b’Uburusiya. Julius umwanya yarimo wamwemereraga kumenya amabanga y’ikorwa rya bombe atomic. Mu 1951 bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu, Jilius akatirwa igihano cyo kwicwa akubitishijwe amashanyarazi, ariko hari hataraboneka ibimenyetso bihamya Rosenberg icyaha neza.

Tariki 19 Kamena 1953 nibwo Julius yashyizwe ku ntebe ishyirwaho
abicishwa amashanyarazi ahita apfa ako kanya nta kintu avuze, Rosenberg nawe yahise asoma umugabo we umuriro uhita umunyuramo nawe bapfira
rimwe.

2.Dennis na Merna Koula

Dennis na Koula bari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko Koula akomeza
gukora akazi k’ubwarimu mu buryo bw’ikiraka. Ku wa Mbere tariki 24
Gicurasi 2010 Koula yasibye akazi nta mpamvu yatanze, ishuri rihamagara umuhungu we Eric ngo ajye kureba ikibazo nyina yagize ageze mu rugo asanga nyina aryamye mu kidendezi cy’amaraso mu gikoni, yigiye imbere abona se nawe yishwe arashwe.

Eric yahise ahamagara 911(ambulance). Igitangaje ni uko uretse kuba
uyu mukecuru n’umusaza bari barashwe nta kintu kigeze kibwa mu rugo rwabo. Polisi yakoze iperereza isanga ahakorewe icyaha hari agapapuro kanditseho ngo ‘bikemure’.

Iperereza ryasesenguye ingingo ku yindi icyaha gifata Eric,
ibimenyetso bigaragaza ko ako gapapuro ari we wakanditse. Eric yari
umucuruzi bisinesi irahomba yisanga afite amadeni menshi agomba
kwishyura, bituma yica se na nyina kugira ngo aragwe imitungo yabo abone uko yishyura amadeni yari afite. Muri 2012 ,urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu.

3.Nikolai II Alexandrovich Romanov na Alexandra Feodorovna

Nikolai yategetse Uburusiya kuva mu 1905, bwageze mu 1917 ubukungu bw’igihugu bwarazambye abantu babayeho nabi cyane. Abasirikare bashakaga inyungu za rubanda bose bishyize hamwe bakora ikipe ishinzwe gusubiza ibintu ku murongo maze tariki 17 Nyakanga 1918, Nikolai wari wahungiye muri kave, yicanwa n’umugore, abana be 5 n’abakozi bane bari abizerwa
kuri uyu mwami. Nikolai yicishijwe isasu abandi bose bicishwa icyuma
‘baliyoneti’.

4.Ethan Nichols na Carissa Horton

Muri 2011, Ethan Nichols w’imyaka 21 na Carissa Horton w’imyaka 18
bahuriye ahitwa Tulsa, muri Leta ya Oklahoma kuko Horton yari mushya muri ako gace. Ethan yakoraga mu ruganda rwa ice cream na mayonnaise ‘Blue Bell Creamery’, Carissa yari umunyeshuri mushya muri Kaminuza ya Oral Roberts University (ORU). Nyina wa Ethan yasabye umuhungu we kumenyereza uyu mukobwa Carissa wari mushya muri ako gace.

Ethan na Horton bahise bakundana, maze mu mpera za Nzeli 2011
bajyanye muri pariki, abagabo babiri babaturuka inyuma barabarasa
imodoka yabo iribwa.

Ku munsi wakurikiyeho nibwo imirambo yabo yabonetse muri pariki.
Abanyamakuru ba ABCnews bagiye muri ako gace gukoresha ikiganiro abantu bahatuye maze uwitwa Darren Price, avuga ko ubwo bwicanyi bumubabaje ndetse ngo yumva nta mutekano afite muri ako gace.

Polisi yahise itangira guhiga iyo modoka yibwe. Bidatinze polisi
yabonye iyo modoka iparitse kuri aparitema iri muri ako gace,
iyisatiriye Price na Jerard Davis bahita bayinagamo bayikubita ikiboko
polisi irabakurikira, bageze imbere baragonga polisi ihita ibata muri
yombi.

Price na Jerard, inkiko zaje kubahamya icyaha cy’ubwicanyi maze bakatirwa igifungo cya burundu.

5.Alexander Obrenovic And Draga Masin

Umwami Alexander I (aka Alexander Obrenovic) yayoboye Serbia 1889
kugeza mu 1903 we n’umugore we Draga bicanywe tariki 11 Kamena basanzwe mu nzu n’ingabo aho bari bihishe kuva tariki 10.

6.Siddiqa na Khayyam

Muri 2010, mu binyamakuru ku Isi yose hatambutse inkuru ya
abanyafuganisitani babiri bishwe batewe amabuye urupfu rwabo rubabaza
Isi yose.

Hari ku cyumweru mu gitondo, mu kwezi kwa 8, mu mwaka 2010 Siddiqa w’imyaka 19 na Khayyam w’imyaka 25 bo mu Ntara ya Kunduz bazengurutswe n’abaturage bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.

Hari umugabo wari waratanze 9000$ kugira ngo azarongore umukobwa witwa Khayyam. Uyu mukobwa yarabyanze yisangira umusore bakundanaga
witwa Siddiqa.

Umuryango wa Khayyam wemereye uyu mugabo wari waratanze 9000$.kumusubiza amafaranga ye, ariko abana bakibanira, abayobozi b’idini ya Islam barabyanga bategeka ko baterwa amabuye.

Abari bashungereye bahereye kuri Siddiqa bamutera amabuye umubiri wose rimwe rifata ku mutwe ahita agwa hasi barakomeza bamutera amabuye kugeza apfuye. Badukira na Khayyam bigenda uko. Ni uko Saddiqa na Khayyam biyongera gutyo ku rutonde rw’aba- Afghans bishwe mu izina
ry’idini.

8.Nicolae na Elena Ceausescu

Nk’uko abandi banyapolitiki b’abanyeraha barangiza urugendo rwabo ku Isi, Nicolae yayoboye ubwami bwa Romania kuva mu 1967 kugera mu 1989.

Imitungo yose y’igihugu barayikubiye bagura amagana n’inkweto zihenze, bagura imyenda ihenze abaturage inzara irabica.

Kuri Noheli yo mu 1985, tariki 25 Ukuboza, mu muhango watambutse
imbonankubone kuri televiziyo abasirikare binjiye mu rugo rwabo
barabasohora, barabarasa ako kanya kuri televiziyo hatambutswa amafoto
y’imirambo yabo.

9.Couple itazwi

Ku itariki 9 Kanama 1976, umuhungu n’umukobwa batazwi barasiwe ahitwa The Sumter muri Leta ya California, abatangabuhamya bavuga ko aba bantu mbere y’uko bicwa bari mu bikorwa bigaragaza ko bakundana.

Polisi yasanze nta n’umwe muri bo warashwe yambaye umwenda w’imbere.Buri umwe yarashwe amasasu atatu. Uwabishe ntabwo yamenyekanye, nabo ntibamenyekanye kuko nta n’umwe muri bo wari ufite icyangombwa kimuranga. Umwe muri bo yari yambaye igikomo, polisi yagerageje kurangisha ngo irebe ko hari uwamenya nyiri icyo gikomo arabura, ikoresha abahanga mu gushushanya bashushanya amasura yabo ashyirwa ahantu henshi hashoboka ariko ntihagira umenya aba bantu abo aribo.

10.Adolf Hitler na Eva Braun

Adolf Hitler umudage wari inyuma y’intambara ya kabiri y’Isi,
yapfanye n’umugore we. Tariki 29 Mata 1945 nibwo bashyingiranywe. Kuva mu myaka ya za 1930 Eva Braun yakoraga akazi ko gufotora. Nyuma y’amasaha 40 bashyingiranywe nibwo bombi bapfuye ku itariki 30 Mata 1945.Abanyamateka bamwe bagaragaza ko Hilter n’umugore we bijugunye mu ngunguru ya acide bahinduka umuyonga, gusa hari abandi banyamateka bagaragaza ko we n’umugore birashe hanyuma abasirikare ba Hitler bagatwika imirambo yabo kugira ngo abanzi badashinyagurira umurambo wa
Hitler.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Naomie noneho areruye|Icyo bapfuye kirakomeye|Yarananutse bidasanzwe (VIDEO)

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umusore muri kumwe mu rukundo agukunda cyane |yifuza kukugumana,mwiyegurire nawe.