Connect with us

Imyidagaduro

Meddy yongeye gutanga umwitangirizwa kuri bagenzi be b’abahanzi nyarwanda

Published

on

Advertisements

Umuhanzi Meddy yongeye kwerekana ko ari igihangange atanga umwitangirizwa kuri bagenzi be b’abahanzi. Kuri ubu indirimbo yakoranye na RJ The Dj ndetse na RayVanny yujuje umubare w’abantu basaga miliyoni bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube (1m views on YouTube) mu gihe kingana n’icyumweru kimwe. Ibi bikaba bitarakorwa nundi muhanzi nyarwanda ndetse ibi bikomeza gushimangira ubuhangange bw’uyu muhanzi mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Meddy yatangaje amagambo yiganjemo gushimira abamufashije gukora iyi ndirimbo (amajwi n’amashusho), abafana be ndetse n’abandi bakunda umuziki nyarwanda. Yagize ati:”1 MILLION VIEWS IN 1 WEEK! AGAIN AND AGAIN! I THANK YOU MY PEOPLE 🖤🙏🏽…. WE DON’T CARE !!! THE BEST TEAM EVER @romyjons @rayvanny…. BIG THANKS TO THE THE BIG MAN ON THE CAMERA 🎥: @meddysaleh ….AND THE BIG GUY ON THE BEAT 🥁 🎺@madebeats_official alongside @bob_pro 🎧”.

 

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks