in

Meddy yatangaje umwana akeneye guhura nawe kubera impano idasanzwe afite(video)

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yatangaje ko ari gushakisha umwana muto ukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abyina muburyo bwashimishije benshi.

Uyu mwana azwi nka Karyuri, amazina ye nyakuri yitwa Karyugahawe Bright, amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire idasanzwe y’indirimbo zinyuraye zirimo iz’abahanzi bo mu Karere ndetse harimo niya Meddy yitwa “We don’t care”.

Meddy yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyize hanze akavideo k’uyu mwana ari kubyina indirimbo We don’t care aherutse gushyira hanze yafatanyijemo na Ray Vanny na Dj Romy bo muri Tanzania.

Uyu muhanzi nyarwanda yashyizeho ubutumwa buherekeje iriya video agira ati “Ndi gushakisha uyu mwana…Niba muzi aho yaboneka, nimumfashe.”

 

View this post on Instagram

 

LITTLE MAN GOT VIBES 🖤…..I WISH I COULD FIND HIM 🖤 MAY GOD BLESS THIS LITTLE SOUL 🖤

A post shared by Meddy (@meddyonly) on Aug 26, 2020 at 1:35pm PDT

//www.instagram.com/embed.js

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso icumi bizakwereka ko umusore wihebeye udakwiye kumugira umwizerwa.

Umugabo yariwe n’ intare yaroraga ziramwica.