in ,

Meddy yamaze gutangaza umunsi ndetse n’isaha azasesekarira i Kigali (inkuru irambuye)

Umuhanzi Meddy umaze imyaka irindwi muri Amerika uherutse gutangaza ku mugaragaro ko azaza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kiswe Mitzig Beerfest gitegurwa na Bralirwa, yamaze kuvuga umunsi ndetse n’isaha azasesekarira i Kigali. 

Nkuko tubikesha umuseke.rw, Meddy yamaze gutangaza ko azasesekara i Kigali  ku wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 saa cyenda z’amanywa {15h00}.
 Ku munsi w’ejo nibwo hatambutse inkuru yavugaga ko ashobora kuza kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017 ariko  bitaremezwa.

Meddy yagize ati “Iyo gahunda yari ihari ariko ntarafata neza icyemezo bitewe na gahunda zindi nagombaga kubanza gutunganya. Gusa nzagera mu Rwanda ku wa gatandatu saa cyenda”. 

Iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda buri mwaka. Mu bindi bihe hagiye haza ibyamamare byo mu karere no ku isi. Mu mwaka wa 2016 haje WizKid wo muri Nigeria.

Kuba noneho iki gitaramo kizitibirwa n’umuhanzi w’Umunyarwanda, ngo n’ibintu byerekana agaciro n’urukundo abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo.

“Ibi nibyo abahanzi b’abanyarwanda baburaga kuko biri mu byongerera ikizere no gukora cyane ku muhanzi. N’ibindi bitaramo byitabirwaga n’abanyamahanga turaza kubyigarurira”- Meddy

Mbere yuko ajya muri Amerika yari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki cyane cyane kubera zimwe mu ndirimbo ze zirimo Ese urambona, Mubwire, Amayobera, Igipimo n’izindi.

Ubu ategerejwe cyane mu nshya yakoze ari muri Amerika zirimo Nasara, Oya Ma, Burinde bucya, Holly Spirit, Slowly n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.

 

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere uruherekane rw’amagambo ShaddyBoo yabwiwe nyuma yo kuvugira mu ruhame ko akunda “Odeur ya ocean”

Inkuru Ishyushye-Real Madrid iteye utwatsi Cristiano Ronaldo wayisabaga ikintu cyatuma ajya ku rwego rumwe na Lionel Messi na Neymar