Meddy yabasigiye igifunguzo: Abandi bahanzi bagiye kurongora mu minsi ya vuba (amafoto)

Hashize ibyumweru bisaga bibiri umuhanzi Ngabo Medard Jobbert uzwi nka Meddy akoze ubukwe. Ni ubukwe bwabereye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho Meddy n’umugore we Mimi n’ubundi basanzwe batuye. Nkuko bisanzwe, iyo umusore avuye mu busiribateri hari uwo asigira igifunguzo. Nkuko amakuru agera kuri YEGOB abivuga ngo Meddy yasize igifunguzo hagati y’abasore babiri bakaba ndetse nabo ari abahanzi nyarwanda. Abo ni aba bakurikira:

1. The Ben

The Ben na Miss Pamella ni bamwe mu barimo kunuganugwa ko bagiye gukora ubukwe nyuma ya Meddy dore ko aba bombi kuri ubu urukundo rwabo rutarazamo agatotsi habe na mba.

2. Emmy

Umuhanzi Emmy uri no mu bambariye Meddy nawe ni umwe mu barimo kuvugwa ko mu minsi ya vuba bazakora ubukwe nyuma ya Meddy. Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka nibwo Emmy yambitse umukunzi we impeta ya fiançaille.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Umuhanzi Shaffy yarangije amashuri ye ya kaminuza (amafoto)

Nguyu umukobwa abasore bose bahora barota.