in

Meddy n’umukunzi we bakoze ubukwe bubereye ijisho (amafoto)

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we, Mimi Mekfira, basezeranye kubana akaramata mu birori bibireye ijisho byabereye mu mujyi wa Dallas, Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba ari naho aba bombi basanzwe batuye.

Uyu muhango watangiye Saa moya z’ijoro ku isaha ya Kigali akaba hari saa sita z’amanywa ku isaha ya Dallax muri Texas. Nkuko amwe mu mashusho yagiye hanze abigaragaza Meddy na Mimi bari bafite akanyamuneza mu maso yabo kagaragarira buri wese.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Uru nirwo rusengero Meddy na Mimi Mekfira basezeraniyemo

Iki nicyo kirango cyashyizwe hafi y’umuryango winjira aho Meddy na Mimi bakoreye ubukwe
Abatumiwe mu bukwe bwa Meddy na Mimi bari bashyiriweho gahunda yuko bari buze kwicara
Abakobwa b’uburanga bagaragiye Mimi ni uku bari bambaye
Wari umunsi w’ibyishimo kuri Mimi
Abasore barimo K8 Kavuyo, Adrien Misigaro na Emmy bambariye Meddy
Izi nizo ndabo Mimi yari afite
Mimi mu ikanzu y’ubukwe

Miss Grace Bahati, Cedric Uwabasinga na The Ben bari mu bitabiriye ubukwe bwa Meddy na Mimi
The Ben, Malaika Uwamahoro na Christian Kayiteshonga bitabiriye ubukwe bwa Meddy na Mimi
Akanyamuneza kari kose kuri Meddy na Mimi ubwo binjiraga mu nzu yabereyemo ibirori by’ubukwe bwabo
Meddy na Mimi babyinanye
Meddy na Mimi ubwo binjiraga ahabereye ubukwe bwabo
Meddy na Mimi bari baberewe cyane

 

 

Report

What do you think?

149 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

🔴LIVE🏀: US Monastir vs Patriots #theBAL

Gabon yasabwe gusobanurira CAF uburyo nyina wa G. Kiaku, wapfuye mu 1986 muri DRC yaje kubyara umuhungu we mu 1990.