in ,

Meddy avuga ko uburyo akunzwemo ari nabwo buryo yanzwemo

Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy muri muzika nyarwanda, amaze kuba ubukombe mu njyana ya R&B na Pop, avuga ko gukundwa kwe kungana no kwangwa kwe, ariko akora uko ashoboye ngo adacika intege ahubwo ahaguruka kugirango agera ku ntego ye.

Meddy akunzwe mu ndirimbo ‘Burinde Bucya’, ‘Sibyo feat Kitoko’ na ’Ntawamusimbura’ aherutse gushyira hanze. Meddy ni umuwe mu bahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi cyane cyane igitsina gore, yameyekanye mu ndirimbo z’urukundo zikora benshi ku mutima cyane cyane abanyantege nke mu gukururwa n’amagambo y’urukundo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeri uyu mwaka, iyo ubusomye neza witonze ni ubutumwa bw’ihumure ku muntu wacitse intege, ariko nanone ugomba kuzirikana ko udakwiriye kwirata ko ukunzwe cyane, kuko uko ubona abakunzi benshi ari nako abanzi biyongera mu buzima ducamo bwa buri munsi.

Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’, ahamya ko ubuzima bwe bwubakiye ku nkingi ebyiri arizo ’intsinzi’ no ’kwishyiramo akanyabugabo’ ngo hatagira umunyuzamo ijisho.

Ati ” Bisa naho ukongerageje kuzamuka umusozi, ukomeza kumbana muremure. Uko ngerageje gutera imbere, mbona hambana kure. Bimeze nkiyo ngize icyo mpa umuntu, mbona hari byinshi byatwaye. Noneho uburyo nkunzwemo, ninabwo buryo nanzwemo. Uko nkomeza gucika intege, ninako nzagerageza guhaguruka. Ndacyatwara nubwo mu muhanda harimo inzitane. Kandi nsinzahagarara kugeza igihe nzabona icyo nshaka # Intsinzi# Akanyabugabo.”

Muri muzika, uyu muhanzi ukorera umuziki i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gusoza ibitaramo bitatu bikomeye yakoreraga muri Canada, byatangiye tariki ya 6 Kanama 2016 mu Mujyi wa Edmonton, tariki ya 12 Kanama akorere ikindi gitaramo ahitwa Ottawa.

Mu bikorwa byavuba ateganya gukora, harimo gushyira hanze amashusho ya ’Ntawamusimbura’ , amajwi yayo yacuranzwe na Producer Lick Lick, yasohokeye rimwe niya The Ben yise ’Habibi’ yakozwe na Producer Pastor p.

14264973_10153991698438736_8324549299748867020_n

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, nibwo ubuyobozi bwa Afrimma bwemeje ko Meddy ari umwe mubazasusutsa uwo muhango. Binyuze ku rukuta rwa instagram abategura Afrimma bagize bati ” Ni ubumwe bw’ afurika, aho waba uri hose tukuzaniye umuhanzi w’ umwaka ukomoka mu Rwanda ukunzwe cyane ariwe Meddy . Munyaruke mushake amatike hakiri kare.

Ibihembo bya African Music Magazine Music Awards (Afrimma) bitangwa ku bahanzi bakomoka muri Afurika ariko bashingiye ku byiciro byose, yaba ari ukora muzika ari muri Afurika cyangwa awukorera hanze y’umugabane. Biteganyijwe ko uyu muhango uzayoborwa n’umunya nigeria Basket Mouth n’umunyamideli American Cynthia Bailey.

  • https://streamingv2.shoutcast.com/yegob
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO

Written by YEGOB MUSIC

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid igiye gukora ibintu bitari byarigeze biyibaho mu myaka isaga 20 yose ishize (amafoto)

Zlatan Ibrahimovic yahishuye ikintu cyambere yicuza nyuma yo guhura na Mourinho