in ,

Meddy arifuza kubana n’umukobwa w’umunyaRwandakazi (impamvu)

Meddy kuri ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda by’umwihariko akaba akunzwe n’abakobwa batari bake kubera indirimbo ze zikunze kuba zuzuyemo amagambo y’urukundo.

meddy2

Uyu musore rero ubwo aheruka kugirana ikiganiro na KigaliToday, akaba yarabajijwe niba akiri ingarugu, maze niko gusiba agira ati : “Cyane rwose ndacyari ingaragu kandi ndacyashakisha nk’abandi bose”. Meddy rero nyuma akaba yarabajijwe niba yifuza kuzashaka umugore w’umunyaRwanda cyangwa se umunyamahanga, aha rero Meddy yasubije agira ati : “Icyo kibazo kirakomeye, ariko mubyukuri njye nta limites (imipaka) ngira gusa ariko nanone nifuza gushaka umunyaRwandakazi, urebye icyifuzo cyanjye ni gushakana n’umunyaRwandakazi ariko ntago nzi uko bizarangira”

meddy1

Byumvikana ko rero Meddy icyufuzo cye ari kuzashakana n’umukobwa w’umunyaRwandakazi ariko ko bitavuzeko abonye undi bahuza utari umunyarwandakazi we batabana. Meddy kandi akaba yaravuze ko yagiye ajya mu rukundo n’abakobwa batandukanye nkuko byagiye bivugwa mu itangazamakuru mu minsi yashize gusa ariko kugeza ubu ntarabona umukobwa yumva yagira umugore.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
uwamahoro
6 years ago

nibyo rwose ntukazashakane numunyamahanga uzashakane na Priscilla muraberanye rwose ntambogamizi mirimo ntawaba ahenzundi

Zimbabwe:Inzoka irifuza gusambanya umusaza Amos nyuma yo gusambanya umugore n’umukobwa be

Irebere isura nshya ya Miss Kundwa Doriane iri kuvugisha abantu (amafoto)