Connect with us

Imyidagaduro

Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss

Published

on

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo nibwo umuhanzikazi Marina yari yatumiwe mu kiganiro SUNDAY CHOICE LIVE aho yari kumwe n’umuhanzi Social Mula bakaba bari bajyanye kwamamaza indirimbo yabo nshya bise « Ndabazi ». Muri iki kiganiro Marina yagize ibyo atangaza ku rukundo rwe na Nizzo rumaze iminsi ruvugwa.

Umuhanzikazi Marina

Umuhanzi Nizzo Kaboss

Nkuko Marina yabitangaje mu kiganiro SUNDAY CHOICE LIVE yahakanye ko nta rukundo rudasanzwe ruri hagati ye na Nizzo Kaboss avuga ko Nizzo ari umuhanzi bakunze guhura cyane ndetse bahurira akenshi mu kazi avuga ko abantu bashobora kubabonana bakaba bakeka ko haba hari urukundo rudasanzwe hagati yabo. Marina yakomeje avuga ko Nizzo ari n’umwe mu bahanzi we na Social Mula bifashishije mu mashusho y’indirimbo yabo bise « Ndabazi » ndetse hari n’agace Nizzo agaragaramo muri aya mashusho. Mu ndirimbo Ndabazi harimo ndetse n’agace Social Mula avugamo ko afite ubwoba ko Nizzo yamutwara Marina.

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: