in

Mani Martin yavuze uko yamize kirida ijwi rye rikazimira mu gihe cy’amezi atatu

Umuhanzi Mani Martin yavuze uburyo yamize agace ka kirida ijwi rye rikazimira mu gihe cy’amezi atatu. Ibi Mani Martin yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 102.3 KISS FM mu gace kahariwe ibyamamare (BREAKFAST WITH THE STARS). Nkuko Mani Martin yabivuze, yavuze ko yigeze kumira agace gato ka kirida karagenda gahagama mu muhogo ku buryo ijwi rye ritabashaga gusohoka mu gihe cy’amezi atatu. Mani Martin yavuze ko yagiye kwa muganga kwivuza maze muganga akamubwira ko ijwi rye ritazongera kumera neza nka mbere, ibi byaramubabaje cyane ndetse yumva anihebye ko atazongera gutaramira abantu ngo abasogongeze ku nganzo ye mu ijwi rye ryiza. Mani Martin yakomeje kwivuze akajya akoresha uburyo bwa sms kuri telephone ye kugirango abashe kuvugana na muganga dore ko ijwi rye ritasohokaga (ntiyabashaga kuvuga).

 Mani Martin ubwo yari muri studio za 102.3 KISS FM

Mani Martin yavuze ko nyuma y’amezi atatu aribwo yabashije kongera kuvuga. Mani Martin yagize ati: “Nyuma y’amezi atatu nibwo nabashije kongera kuvuga. Ijambo rya mbere nibuka navuze nti ndumva bikunze”. Mani Martin yakomeje avuga ibindi bijyanye n’umuziki we gusa avuga ko mu bintu ashima Imana cyane ari uko yamufashije agakira ubu ijwi rye rikaba rimeze neza.

Mani Martin

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi U20

Umunyamasengesho wa Donald Trump akomeje gutakambira Imana mu gihe Joe Biden intsinzi ayikozaho imitwe y’intoki