in ,

Manchester united ibabajwe cyane n’icyemezo cya Cristiano Ronaldo (isomere)

Nyuma y’igihe kitari gito ikipe ya Manchester united yiringiye ko izongera gukinisha ku kibuga cya Old Trafford umukinnyi w’igihangange Cristiano Ronaldo, kuri ubu yeruye ko nta gahunda n’imwe ashobora kugirana n’iyi kipe.

Daily star ivuga ko Ronaldo yatangaje ko adashobora gusubira mu ikipe ya Manchester united ,ikipe yigeze no gukinira igihe kitari gito. Manchester ikaba yari imufite ku rutonde rw’abakinnyi yifuzaga ko bayigarukira nubwo we yayiteye utwatsi.Ibi bikaba bisobanuye ko Manchester igomba gushakira ahandi ikamuvana mu bakinnyi ikeneye kuzagura dore ko yanabuze umukinnyi Antoine Griezmann wa Athletico Madrid na we wayiciye mu myanya y’intoki ku buryo butunguranye.

Ronaldo yishimira intsinzi ya Real Madrid muri champions League.

Ronaldo w’imyaka 32 y’amavuko yatsindiye Manchester united ibitego bigera ku 108 ubwo yayikiniraga gusa kuri ubu bigaragara ko yageze ku rundi rwego rwisumbuye nyuma yo kugera mu ikipe ya Real Madrid, ndetse amaze kubaka amateka akomeye mu ruhando rwa Ruhago mpuzamahanga.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Pep Guardiola yaburiye Zinedine Zidane amutega iminsi

Inkuru nziza:Ikipe ya Arsenal ikaba imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye yari itegereje