in

Manchester City yasabwe gusinyisha Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya Manchester City yasabwe gusinyisha rutahizamu ukomeye wa Juventus Cristiano Ronaldo nk’umusimbura wa Sergio Aguero.

Aguero amaze gusiba  imikino ine yanyuma ya City kubera  ikibazo cy’imvune yo mu kuboko afite, bivuze ko yakinnye inshuro eshatu gusa muriyi shampiyona.

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa mbere akaba avuga  ko ikipe ya Juventus yiteguye kugurisha Ronaldo kubera umushahara we munini iyi kipe idashobora kubona. Andy Townsend aganira n’ikinyamakuru TalkSport akaba yagiriye inama Pep Guardiola  ko agomba  kugura uyu mukinnyi.

Yagize ati: “Niba ushaka gutsinda noneho ndatekereza ko Ronaldo akiri imashini nkuru””Nzi [Lionel] Messi kandi mu myaka yashize habaye urugendo rurerure cyane ku mpaka ariko ndacyeka ko Ronaldo agifite icyifuzo kandi ko ashaka kwibukwa nk’umuntu ukomeye. Azabibona mu bantu bamwe ariko ntazinjira  abandi.

 “Aracyafite icyifuzo cyo gutsinda ibitego. Ikirenze ikintu cyose kiri mu kibuga ubu, arashaka gutsinda ibitego.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwatubyaye n’umukunzi we bongeye kubwirana amagambo yuje urukundo.

Cap Vert irakomeye kandi iri iwabo- Mashami aburira abakinnyi be