in ,

Manchester City iri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibikaho umukinnyi ukomeye yari imaze igihe yifuza.

Nyuma y’igihe kinini havugwa ko umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Totternham Hotspurs Kyle Walker, ari kuganira na Manchester City, kuri ibyari inzozi byabaye impamo ku bafana b’iyi kipe nyuma y’aho Manchester city itangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi aho agiye kujya ahembwa ibihumbi 130 by’amapawundi ku kwezi.

Daily star dukesha iyi nkuru ikaba yanditse ko uyu musore Kyle Walker w’imyaka 27 yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 5 mu ikipe ya Manchester City nyuma y’imyaka 8 yari amaze mu ikipe ya Tottenham Hotspurs aho yaguzwe akayabo ka miliyoni 54 z’amapawundi. Nyuma yo gusinya amasezerano ye muri Manchester City Walker abinyujije kuri Twitter akaba yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye muri iyi kipe, Walker yagize ati “Ndishimye cyane kuba nsinye mu ikipe ya Manchester City.Sinjye uzarota ntangiye gukina.Pep Guardiola ni umwe mu batoza bakomeye ku Isi nizeye ko azamfasha kuzamura urwego rw’ imikinire yanjye.”

Kyle Walker yahise asinya amasezerano y’imyaka 5 muri Manchester City.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Dore urutonde rw’abakinnyi bagize IMANA zo gukira CANCER

Abafana ba Arsenal n’abakinnyi bayo bari mu byishimo bikomeye batewe n’umutoza wabo Arsene Wenger(Iyumvire)