Mama Sava amennye amabanga ye akomeye| Iby’ubukwe bwe na Papa Sava| Avuze ku mukunzi wa Fofo| Byose hanze

Umunyana Annalisa wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava aho akinamo yitwa Mama Sava, yamennye amwe mu mabanga ye akomeye ndetse anavuga ku bijyanye n’ubukwe bwe na Papa Sava bwavuzwe mu minsi yashize. Ni mu kiganiro Mama Sava yagiranye na MAX TV aho yavuze ko we na Papa Sava nta bukwe bigeze bakora ndetse akanavuga ko uretse no gukora ubukwe, badateretana nkuko abitegura kubana baba babikora gusa avuga ko biramutse bibayeho nta kibazo ndetse ko ahubwo bo ubwabo baza bakabyivugira ko bari mu rukundo ndetse ko banitegura kubana.

Mama Sava yakomeje avuga ko akunda cyane abagabo kubera ko akazi ko gucuruza imyenda ahura cyane n’abagabo ndetse ashima ko abagabo batajya bakatuza cyane kuko usanga igiciro cy’umwenda aricyo bishyuye cyangwa bakatuza bagakuraho make.

Mama Sava

Mama Sava yavuze kandi ko kuri ubu nta mukunzi afite ndetse anavuga ko umukunzi we wo mu gihe kizaza azahirwa cyane kuko azajya arya amafunguro meza azaba yamuteguriye kuko yavuze ko ari umuhanga mu guteka by’umwihariko guteka umureti ndetse na salade.

Muri iki kiganiro kandi Mama  Sava yavuze ku byavuzwe kuri Fofo bakinana muri Papa Sava aho abantu bavuze ko umukunzi wa Fofo ari umwana mubi ndetse ko batanakwiriye kubana. Mama Sava yavuze ko ibyo bitabareba dore ko Fofo ajya kumuhitamo afite ibyo yamukundiye bihabanye cyane nibyo abantu babona n’ibindi ndetse anavuga ko abo bavuga ko umukunzi wa Fofo ari mubi ko batazamwubakira, yavuze ko ibyo bitabareba.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Dore uko bigenda iyo uhaye agaciro gakomeye ababyeyi bawe kurusha umukunzi wawe.

AS Kigali na Police FC zatangiye neza mu matsinda, Kiyovu Sports iratungurwa(Amafoto)