in

Luis Suarez yagize icyo atangaza ku mubano ukomeye afitanye na Messi.

Luis Suarez yatangaje ko akomeje kuba inshuti magara na Lionel Messi bahoze bakinana muri Barca ariko ko baganira ibintu bisanzwe bidafite aho bihuriye n’umupira.

Suarez yirukanwe muri Barcelona nyuma yuko Ronald Koeman abonye ko arenze ibisabwa bityo ahita yerekeza muri Atletico Madrid.

Uyu munya Uruguay aganira na Marca yagize ati:

Ukuri ni uko tuvugana byinshi, ariko tuvugishije ukuri tuvuga ku buzima bwacu bwite.”Mu minsi ishize umwana wanjye n’uwe bagize Isabukuru y’amavuko. Twaganiriye kubuzima bwacu bwite, virusi, byose, ariko bike cyane kubyumupira wamaguru, kubyerekeye intego tubura cyangwa kubijyanye na sisitemu ya tactique.” ‘Duhangayikishijwe cyane n’ukuntu umuryango umeze kuruta uko bigenda mu mupira w’amaguru.”

Suarez w’imyaka 33 y’amavuko kandi yatangaje ko yababajwe cyane no kuva muri Barcelona, ​​aho yari amaze kwigaragaza cyane kandi akundwa n’abafana bikomeye nyuma yo kuva muri Liverpool mu 2014.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Paul Pogba yahishuye agahinda afite kubera Manchester United.

Numenya ibyiza by’ibishishwa by’inanasi ntuzongera kubijugunya.