in

Liverpool birayirangiranye igomba gutegereza Champions league.

Ku mikino yari yabereye icyarimwe yatangiye ku masaha amwe, kuko yose yatangiye saa kumi nimwe, ibyabereyemo byatangaje benshi.

Ibintu mu minota irenga 60 yose byasaga nkaho igikombe Manchester City igiye kugihomba n’ubwo na Liverpool yari ikiri kunganya na Wolves.

Umukino waje guhinduka ubwo Gundogani yishyuraga igitego kimwe mu bitego biribiri Aston villa yari yamaze kubatsinda, bikababyatumye Manchester City igaruka mu mukino.

Nyuma y’igihe gito Rodri ukina hagati akaba yaje gutsinda ikindi gitego cyo kwishyura ubundi umukino urahinduka Aston villa itagira guhangayika byanyabyo.

Nyuma y’aho Gundogani kandi nanone yaje gutsinda ikindi gitego umukino urangira ari ibitego bitatu kuri bibiri, City itwara ikindi gikombe kikaba ari icya Kane kuva Pep yahagera kuko amaze imyaka itandatu.

Liverpool nubwo bwose yatsinze bitatu kuri kimwe byarangiye itagitwaye kuko nubundi byarangiye iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa inota rimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umukinnyi wa Man city akoze abandi bishimye biratunguranye

Umugeni yateye urujijo kubera indoro ye (video)