in

LIVE: Uko umunsi wa Saint Valentin urimo kwizihizwa mu mujyi wa Kigali (VIDEO)

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/02/DSC_0046.jpg

Kuri uyu munsi tariki ya 14 Gashyantare 2019 nkuko bisanzwe no mu myaka yashize habaye umunsi wa Saint Valentin abenshi bazi cyane nkumunsi w’abakundana gusa muri rusange uyu akaba ari umunsi w’urukundo. Abatuye umujyi wa Kigali bazindukiye mu kazi nkuko bisanzwe abandi babyuka bagana ahantu hatandukanye kugura impano z’abo bakunda.

YEGOB aho tumaze kugera ubu twaganiriye n’abantu bari bahari batubwira ko bishimiye uyu munsi cyane ko uza rimwe mu mwaka ndetse banatubwiye ko hakiri kare umunsi utararangira barakomeza kwishimana n’abakunzi babo ndetse n’inshuti zabo muri rusange.

Abatuye umujyi wa Kigali bitabiriye kugura impano zitandukanye
Aha ni abacuruza indabo ‘Bella Flowers’ nabo babukereye

Abacuruza imyambaro itandukanye barimo kubona abakiriya benshi cyane cyane abagura imyenda yiganjemo umutuku n’umukara aya mabara akaba afatwa nkibirango by’uyu munsi wa Saint Valentin ushimisha abatari bake

Kuri uyu munsi hari abahitamo kugura immipira bakandikaho amagambo meza

AMAFOTO + VIDEO: JULES – YEGOB PRESS

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Boku by Dj Marnaud ft King James

Inshuti nyazo by Jay Polly