in

Lionel Messi yahuriye n’uruva gusenya muri Espagne

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko  abayobozi bashinzwe imisoro mu gihugu cya Espagne bamusanze mu ndege ye akimara kugaruka I Catolunya bakamuhata ibibazo ku bjyanye n’imisoro.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu ubwo Messi yari ageze muri Espagne avuye mu rugendo rw’amasaha 15,yatunguwe no kubona abantu 5 bashinzwe imisoro muri iki gihugu binjira mu ndege ye bahita bamubaza impapuro yayiguriyeho.

Uyu mukinnyi utishimye muri FC Barcelona yavuze ko uburyo yahaswemo ibibazo ari bubi cyane aho yavuze ko ari “ubusazi”.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bakimara kumuhata ibibazo bahise bamubwira ko agomba kwishyura imisoro mbere y’uko ava ku kibuga cy’indege.

Messi yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho bari nk’ubusazi nyuma y’urugendo rurerure yari amaze gukora.

Yagize ati “Nyuma y’amasaha 15 mu rugendo,nahise mpura n’abashinzwe imisoro bampata ibibazo.Byari ubusazi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bakunzwe cyane n’abafana babo muri 2020(AMAFOTO).

Ubutumwa umukobwa adakwiye kwandikira umusore bakundana.