in ,

Lionel Messi yahishuye ikipe yifuza kuzakinira nyuma ya Fc Barcelone

Lionel Messi ni umwe mubakinnyi bifuzwa n’amakipe menshi ku isi kubera ubuhanga azwiho, gusa ariko muri iki gihe kuba ikipe imwifuza yamubona bigoye cyane ndetse umuntu yanavugako bidashoboka kuko Barca yagaragaje ko itamutanga.

Image result

Lionel Messi rero ubu ngubu akaba yahishuye ikipe yumva yifuza kuzakinira nyuma yo kuva muri Fc Barcelone. Iyo kipe rero ikaba ari ntayindi ari Newell’s Old Boys, iyi kipe nayo mu minsi yashize twababwiye ko yatangajeko yizeye kuzongera kubona Messi yambaye imyenda yayo nyuma yo kumurera ikiri umwana muto cyane.

Image result

Mu kiganiro na television Messi akaba yagize ati : “ Byanshimisha gusubirayo. Ni ibintu mpora ntekereza kuko nizo zari inzozi zanjye nkiri umwana muto. Ndifuza gukina muri Championat ya Argentine ndetse ngakinira Newell’s aho nakuriye.”

 

Tubitse ko amasezerano ya Messi muri Barca azarangira muri 2018 gusa ariko hakaba hari amakuru avugako agiye kuyongera mu minsi ya vuba.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Britney Spears Just Destroyed Her Return To The VMAs Stage

Dore umukobwa ukorakorwa ku kibero mu mashusho y’indirimbo ya Asinah