in

Lionel Messi na Barca baraye batanze isomo rya ruhago ubwo basubukuraga Shampiyona

Ku munsi w’ejo, abakunzi b’umupira w’amaguru aho bari hirya no hino ku isi bari bitegereje kongera kubona igihangange Lionel Messi yirekana ubuhanga bwe mu kibuga. Nawe rero ntiyabatengushye kuko afatanije n’abakinnyi ba Barca baraye bihanije ikipe Mallorca bayikubita ibitego bine ku busa.

https://www.youtube.com/watch?v=-gzOTfi7Mg8

Mu mukino watangiye ku isaha ya saa yine z’ijoro ku masaha ya hano i Kigali, Barcelone ikaba yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa kabiri w’umukino ku gitego cya Arturo Vidal. Ku munota wa 37 w’umukino Martin Braithwaite yatsinze igitego cya kabiri cya Barca ku mupira mwiza yari ahawe na Messi maze bajya kuruhuka ari 2 ku busa.

Mu gice cya kabiri Barca yakomeje kongeramo ingufu ndetse rutahizamu Luis Suarez wari amaze iminsi mu mvune akaba yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Griezmann. Ku munota wa 79 w’umukino Jordi Alba yastinze igitego cya gatu cya Barca nabwo ku mupira yahawe neza na Messi. Nyuma mu minota yinyongera Messi akaba yatsinze igitego cya kane acenze myugariro ya Mallorca mu rubuga rw’amahina.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabere ya Miss Joannah akomeje gutuma yibasirwa bikomeye kuri Instagram

Dore ibyago bikunze kwibasira abagore batarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.