in ,

Kwizera, umuhanzi ushushanya yavuze byinshi ku buhanzi nyarwanda buciye mu bishushanyo anagira inama abahanzi bagenzi be bashushanya

Mu Rwanda akenshi abantu ntibakunze kwita cyane ku bahanzi bashushanya, abantu bakunze kwita cyane ku baririmbyi ndetse n’abanyarwenya gusa muri rusange impano zo gushushanya hano mu Rwanda nazo zikomeje kwiyongera ndetse umuntu ntiyanatinya ko urwego abana b’abanyarwanda bafite impano zo gushushanya bagezeho ari rwiza. Nyuma yo kuvumbura ko hari abanyempano bashushanya b’abahanga kandi bafite inyota yo gutambutsa ubutumwa bwabo babinyujije mu bishushanyo byabo, YEGOB twegereye umwe mu bahanzi bashushanya ariwe Kwizera Patrick maze atuganiriza birambuye ku bijyanye n’ubuhanzi bwe ndetse anadusangiza bimwe mu bihangano bye mu mashusho.

Kwizera Patrick ari imbere y’ibihangano bye

Kwizera Patrick usanzwe ari umunyeshuri ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ryo ku Nyundo (Ecole d’Arts de Nyundo) yatangiye atubwira aho yakuye ibitekerezo byo gushushanyo. Mu magambo ye bwite, Kwizera yagize ati: “Natangiye gushushanya kera nkiri umwana kuko akenshi nashushanyaga ku bikuta n’amakara mu rugo bakantonganya, nyuma niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza natangiye kujya nshushanya ku kibaho mw’isomo rya EST nkomeza gutyo gusa ku rwego ruri professional nabitangiye mu mwaka wa 2016 ubwo noherezwaga ku Nyundo ndangije Tronc Commun. Kwizera yakomeje atubwira ko impano ye ikomeza kwaguka kuko buri munsi ahora ahanga udushya twiyongera kutwo asanganywe kugirango akomeza kuryoshya ibihangano bye”.

Kwizera Patrick ari imbere y’ibihangano bye

Kwizera Patrick, nk’umuhanzi ushushanya yagiriye inama bagenzi be bashushanya agira ati: “ibyo nabwira bagenzi banjye bafite impano zo gushushanya nuko arts ari wowe ubwawe bivuze ngo “in your art follow your heart “, uko utekereza igihangano kigerageze wenda ubyice ukosore ubutatu kuko buriwese niwe ubwo  buri wese agira style na technique ye, so, you can’t be him but you can be you”; mukore cyane one day art will give you a pleasure”. Kwizera, ubu usigaye ashushanya nk’uwabigize umwuga twamubajije urwego abonaho ubuhanzi cyangwa se ubugeni buciye mu bishushanyo mu Rwanda maze adusubiza agira ati: Impano zirahari kuko hari abana benshi b’abanyarwanda b’abahanga mu gushushanya bigaragara ko baramutse bitaweho bazamura impano zabo ndetse nabo bakiteza imbere bo ubwabo.

Ibi ni bimwe mu bimufasha gutunganya ibihangano bye yifashishije ikoranabuhanga

Mu gusoza Kwizera Patrick yagize ati: “icyo nabwira abantu badufasha nuko baha agaciro ibihangano byacu bakumvako tuba twatakajeho imbaraga n’ubumenyi byacu. Bagomba kuduteza imbere, bitabira ama events ya arts ndetse banaharanira kumva ko batunga ibihangano nyarwanda bya arts. By’umwihariko ndabasaba ko bankurikirana ku mbuga nkoranyambaga nkoresha (instagram: @kwizerapatrick_arts) kugirango bajye babasha gukurikirana byoroshye ibihangano byanjye”.

Bimwe mu bihangano ba Kwizera Patrick (Patrick arts)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Babo agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo

wakanda summer pool party irongeye iragarutse ku nshuro yayo ya kabiri aho yateguwemo udushya dutandukanye