#Kwibuka27: Miss Ingabire Grace yahaye ubutumwa bwihariye urubyiruko rwifuza ejo hazaza heza

Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021)

Ingabire Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2021 yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aha umukoro urubyiruko.

Ni ubutumwa bwiganjemo ihumure ndetse no gukangurira urubyiruko gukomeza kwigira ku mateka rwirinda ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Yagize ati “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndashaka kubanza gutangira nibuka kandi nubaha ubuzima bw’inzirakarengane zose zatabarutse mu 1994. Ndashaka kandi guhumuriza abarokotse.”

Miss Ingabire yemeza ko nk’umunyarwanda ukiri muto ibyemezo n’amahitamo bye byagira ingaruka ku gihugu ndetse n’ahazaza hacyo, ahereye ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Icyo gihe urubyiruko rwinshi rwafashe iya mbere rujya imbere abandi kandi rugira uruhare mu bugizi bwa nabi bwakorewe mu gihugu cyacu. Ariko kandi, urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda rwakoranye umwete kugira ngo rukibohore.”

Yibukije urubyiruko rw’iki gihe ko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi rufite umumaro wo gukora cyane no gushyira imbaraga mu kubaka ejo hazaza h’igihugu n’abagituye , rushingiye ku bumwe, amahoro n’iterambere rihoraho.

Ibyo avuga ko kugira ngo bigerweho, hagomba kubaho kwiyigisha no kwigisha abandi.

Ati “Kugira ngo tubigereho, tugomba guhora twiyigisha ndetse twigisha n’abandi cyane cyane ku mateka yacu, tukamenya icyateye Jenoside, ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwibuka ingaruka nini yagize ku baturage bacu.”

Ingabire Grace yakomeje agira ati “Tugomba gukomeza guharanira kubaka igihugu gikomeye, cyunze ubumwe n’amahoro.”

Ku wa 7 Mata 2021 nibwo hatangijwe iminsi 100 yo kwibuka ndetse haba umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere watangijwe na Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame. Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021)

SRC: IGIHE

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

149 Points
Upvote Downvote

#Kwibuka27:Mutesi Jolly yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndimbati, Samusure, Bamenya n’abandi bakinnyi ba filime bahuriye mu ndirimbo yo #Kwibuka27 (amashusho)