#KWIBUKA27
#Kwibuka27 : Abakinnyi ba PSG bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakinnyi batandukanye bakinira Paris Saint- Germain yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa barimo Kylian Mbappé, bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Ikipe ya Paris Saint-Germain ihagarariwe n’abakinnyi barindwi barimo Kylian Mbappé, yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe.
Ni ubutumwa bw’amashusho y’amasegonda 28, aho aba bakinnyi bose uko ari barindwi bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bakinnyi bagira bati “Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Turunamira abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe kandi turazirakana imbaraga n’umurava by’abarokotse.”
Bakomeza bagira bati “Nyuma y’imyaka 27, u Rwanda ni igihamya cy’uko ikiremwamuntu gifite imbaraga zo kwihangana no guhinduka kandi gishobora kuvuka bundi bushya nyuma y’ibyago bikomeye.”
Aba bakinnyi bavugira kandi hamwe ijambo “Kwibuka” mbere y’uko Kylian Mbappé asoza agira ati “Twibuke twiyubaka.”
Src: IGIHE
Comments
0 comments
-
urukundo19 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Ubuzima20 hours ago
Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka .
-
Mu Rwanda12 hours ago
Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatewe n’abajura baramukomeretsa
-
Hanze8 hours ago
Umusore mukuru arashakisha akana k’agakobwa batahanye ubukwe bambariye abageni cyera|abantu byabatunguye
-
Ikoranabuhanga12 hours ago
Abakoresha WhatsApp kababayeho nimutitonda!
-
inyigisho19 hours ago
Amwe mu makosa akomeye abakobwa b’ingarugu bakunze gukora akaba yabaviramo kugumirwa barebye nabi.
-
Mu Rwanda8 hours ago
Biratangaje:amaze imyaka 20 yose angana gutya||ntiwamenya ko ari umukobwa kubera uburyo akinamo umupira.
-
Mu Rwanda8 hours ago
Agahinda n’urwibutso Samantha afitiye umwana we uherutse kwitaba Imana