in

#Kwibuka25: Gracious Gra3ce yashyize hanze indirimbo ‘Niduhumure’ ihumuriza abanyarwanda

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/04/Gracious-Gra3ce1-682x1024.jpeg

Marie Grace Imanariyo ukoresha ‘Gracious Gra3ce’ nk’amazina ye y’ubuhanzi, uyu muhanzikazi usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no gusingiza Imana kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Niduhumure’ ihumuriza abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gracious Gra3ce

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Gracious Gra3ce yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye mu magambo agira ati : ‘Niduhumure ni indirimbo nanditse yo gusubizamo ibyiringiro mu mitima y’abantu. Ni indirimbo umuntu yakumva mu gihe icyaricyo cyose ari kunyura mu bihe bikomeye, ariko nifuje kuyisohora mu kwezi kwa kane kuko ari ukwezi imitima ya benshi ikeneye ihumure mu gihugu cyacu cy’U Rwanda. Ijambo ry’Imana muri Yesaya:40:1 haravuga ngo “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize”. Narebye ko ntashobora kugera ku bantu bose mu buryo bugaragara ariko indirimbo Imana yashyize ku mutima wanjye zabasha kugera aho ntabasha kugera”.

Gracious Gra3ce

“Imana idukangurira guhumuriza abantu nanjye nibyo nakoze kuko numvise ari umurimo nahawe. Ndasenga ngo Yesu akomeze imitima y’abantu bose bababaye muri iki gihe”- Gracious Gra3ce.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Ngabo Evy yakoze indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 #Kwibuka25

#Kwibuka25: Bamwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994