in ,

Kwambara impenure mu Burundi biranze bibaye umuziro burundu

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho ibihano bikarishye ku bakobwa bambara mu ruhame imyenda migufi igaragaza ikibero kimwe n’imyenda ibafashe cyane ishobora kugaragaza imiterere y’imyanya ndangagitsina yabo, ibi bihano bikaba birimo igifungo ndetse n’ihazamu y’amafaranga.

Nk’uko byatambutse mu binyamakuru bitandukanye by’u Burundi birimo na Radio na Televiziyo y’igihugu, nta mukobwa wemerewe kwambara ijipo cyangwa ikanzu ngufi kimwe n’ipantalo imufashe cyane, abo mu mujyi wa Bujumbura bakaba batrangiye gutinya gusohoka guhera kuri uyu wa Gatanu.

Impamvu yatumye abakobwa bo mu mujyi wa Bujumbura batinya gusohoka ninjoro, ni uko ibihano byashyizweho bikomeye kandi bakaba batazi mu by’ukuri ikigero fatizo cy’umwenda mugufi, cyangwa umwenda ugufashe cyane, kuburyo ababashije kugenda bemye ari abasanzwe bambara imyenda itaratse kandi igera ku birenge kuburyo bigaragara ko ntawayita migufi.

Ibihano byafatiwe abambara impenure cyangwa utwenda tubahambiriye cyane, ni ukwishyura amafaranga y’amarundi agera ku bihumbi ijana (100.000 Fbu) hakiyongeraho n’igifungo cy’amezi atandatu.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi bahatanira umwanya w’umukinnyi mwiza mu burayi batangiye guterana amagambo

Uwaryamanye na Usain Bolt yashyize hanze amabanga y’uko byagenze mu gitanda