Imyidagaduro
’Kuririmba gahunda za leta ntuhita ubona inyungu ariko ntubaho nabi’

Umuhanzi nyarwanda Uwineza Claire avuga ko kuririmba gahunda za leta bidatanga inyungu y’ako kanya, ariko ngo nta n’ubwo ubikora abaho nabi.
Mu kiganiro Makuruki yagiranye na Uwineza Marie Claire uzwi nka ’Mutima w’urugo’ yatugereranyirije uko abona umuziki usanzwe ndetse n’uko abona umuziki wibanda kuri gahunda za leta.
Uwineza ufite umugabo n’abana babiri,abona abahanzi bakwiye kujya baririmba indirimbo zose ariko bakagaruka bakibuka ko abanyarwanda bakeneye kumva na gahunda za leta zibera imbere mu gihugu cyane ko ijwi ry’abahanzi rigera kure cyane .
Yagize ati: “Njye mbona abahanzi bakagombye kureba kure, kuririmba indirimbo zigisha urukundo, abo wigisha urukundo batazi gahunda zibera mu gihugu si byiza cyane[…..] nibyo koko birunganirana ariko bakabaye bagerageza kuririmba na gahunda za leta kuko bifasha abaturage kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere kuko biba biciye mu bahanzi bakunda kandi bafata nk’icyitegererezo.”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 kimwe n’abo bafatanyije kuririmba izi ndirimbo bavuga ko n’ubwo inyungu bakura mu kuririmba izi ndirimbo idahita iza ako kanya ndetse n’indirimbo zabo zikaba zidakinwa ku maradiyo, ngo ntibibaca intege, cyane ko bahisemo gutanga umusanzu wabo babinyujije mu gukoresha impano zabo babwira abaturage gahunda za leta .
Yagize ati: ” Umusaruro uva mu kuririmba izi ndirimbo ntuboneka ako kanya, gusa ntabwo tubayeho nabi kandi njye mbifata nk’ishema kuba ngira uruhare mu itaerambere ry’igihugu umusaruro aza nyuma yo gukunda iguhugu, .’
Uwineza akangurira bagenzi be b’abakobwa kwitinyuka bakaririmba indirimbo zivuga kuri gahunda za leta kuko abona ko hari abo byagiriye akamaro harimo kuba bafatwa nk’abatanze umusanzu uhambaye mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda, atanga urugero kuri Mariya Yohani ukunze kugira uruhare mu kuririmba izi ndirimbo.
Uwineza Claire avuga ko amaze gukora indirimbo 11 ndetse akaba atiteguye kureka kuririmba izi ndirimbo ahubwo akaba akomeje gukora n’izindi zikangurira abanyarwanda kwitabira gahunda za leta no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Kuri ubu ni umutoza w’intore akaba ari n’umuyobozi mu ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda.
Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2015. Kuri ubu afite indirimbo zisaga umunani zirimo Kagame ndamwemera, Turakaguhorana, u Rwanda ni rwiza, Ikipe itsinda n’ izindi.
Source:Makuruki
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda2 days ago
«Boss wanjye yambwiye ko ndi MUBI ntakwiriye kugaragara mu mashusho» -Agahinda k’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.
-
urukundo9 hours ago
Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.
-
Izindi nkuru18 hours ago
Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoreye igikorwa kiramubabaza araturika ararira (amashusho)
-
Utuntu n'utundi1 day ago
Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.
-
#KWIBUKA272 days ago
Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane
-
Izindi nkuru20 hours ago
Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe