in

Kuri KIMENYI na BAKAME kongera gukandagira mu izamu ry’AMAVUBI biri kure nk’ukwezi

Ku banyezamu Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame kongera gukandagira mu izamu ry’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi biri kure nk’ukwezi. Mu busesenguzi abanyamakuru ba YEGOB twakoze nyuma yo kureba umukino wo kwishyura wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu cya Cape Verde yitwa Blue Sharks nyuma yo kubona uko umuzamu Kwizera Olivier yitwaye mu mukino w’uyu munsi. Si twebwe gusa dushobora guhamya ibi kuko na buri wese warebye umukino wabaye uyu munsi yabyemeza. Umuzamu Kwizera Olivier kuri ubu yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sports FC ibi bikaba byanatumye abafana b’iyi kipe y’urucaca bavuga ko baguze umuzamu w’umuhanga cyane. Abarebera iby’umupira w’amaguru wo mu Rwanda hafi babonako uyu musore Kwizera Olivier ari muri forme cyane ku buryo bagenzi be bamusimbura mu izamu aribo Kimenyi Yves ndetse na Bakame bitoroshye kuzababona babanzamo mu izamu ry’Amavubi.

Kwizera Olivier

 

Kimenyi Yves
Ndayishimiye Eric Bakame

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

MASHAMI Vincent ati: « Bamwe mu banyamakuru bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka »

Sobanukirwa inkomoko y’ubuzima bwo kuri iyi si (VIDEO)