in ,

Kurenza ingohe Miss Bahati Grace kwa Kavuyo bimugira umubyeyi gito (amafoto)

akappa

 

Imfura ya William Muhire (Kavuyo) yayibyaranye na Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’ U Rwanda  muri 2009,ndetse bayise Muhire Ethan.Ibigaragara ni uko Kavuyo ubusanzwe   asa n’ugaragaza cyane ubuheta bwe yabyaranye n’Umutoni Cynthia   kurusha uko yerekana imfura ye yibanira na nyina  ariko amakuru YEGOB.RW ifite yemeza ko ari uko ubuheta bwe ari bwo bumuhora i ruhande .

Image result for Miss Bahati
Miss Bahati n’umuhungu we ,Ethan Muhire

 

Kavuyo uherutse gushyira hanze indirimbo yise Ndaguprefera, Ngo nubwo ubu ikimuhuje na Bahati Grace ari imfura yabo Muhire Ethan ngo ntabwo babonana cyane ni nayo mpamvu iteka ashyira hanze amafoto n’amavideo y’umwana we wa kabiri ,yabyaranye na Cynthia bakamwita,Zion Iliza Muhire.

Umutoni Cynthia-umukunzi wa K8 bari kumwe
Umutoni Cynthia-umukunzi wa K8 bari kumwe ,banateganya kuzarushinga

Umwe mu nshuti za hafi za Kavuyo yabwiye YEGOB.RW ngo ntabwo izi neza niba koko Kavuyo yuzuza inshingano ze kuri Ethan Muhire gusa ngo ibyo ihamya ni uko ari umubyeyi mwiza .

iti” Ntabwo nzi neza koko niba yuzuza inshingano ze ku mfura ye,kuko ibana na Nyina mbese bisa naho Bahati yahisemo kwita ku mwana we,gusa icyo nahamya ni uko  ubusanzwe William ari  umubyeyi mwiza ndetse ntabwo watinda kubyibonera  niyo mwamarana agahe gato……..ariko kandi kuba atagaragarana n’imfura ye ncyeka ko ari ukubera ubuzima uwo babyaranye (Bahati) yahisemo kubaho gusa nzi neza ko akunda abana be kandi cyane ”

anaka
Kavuyo n’umukobwa we Zion Iliza Muhire

Nibyo koko Kavuyo agaragaza ko aba hafi ya Zion  cyane ndetse uko umutima uteye ashyira hanze amafoto ari kumwe nawe bishimye nk’ikimenyetso cy’uko ari umubyeyi mwiza. ariko kandi uwavuga ko Imfura ye asa n’utayikoza ntiyaba abeshye kukoniyo urebye   1/5 cy’amafoto ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ye ni ay’ubuheta bwe gusa,ntabwo Umuhure Ethan arangwamo mbese ntanaho avugwa.

Kugeza ubu umuraperi Kavuyo afite abana babiri bafite ba nyina batandukanye ,ndetse ahuje nabo izina “Muhire” nk’ikimenyetso cy’uko ari amaraso ye ariko kandi ntitwabikabagirwa kubabwira ko biherutse kuvugwa ko afite gahunda yo gukora ubukwe n’Umutoni Cynthia bahuye bwa kabiri nyuma ya Miss Bahati ndetse ko bisa naho Muhire na Bahati ubu basa n’abadafite aho bahuriye mbese ni nkaho buri wese yahisemo gusa iye nzira no kwimenya.

 

Ethan Muhire imfura ya K8 Kavuyo numwana we wa kabiri
Ethan Muhire imfura ya K8 Kavuyo n’umwana we wa kabiri

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Alex
Alex
7 years ago

Ibye ni ukwirwa akwirakwiza imbyaro hirya no hino.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza FA ryiganye FERWAFA yo mu Rwanda

Amafoto agaragaza umubiri w’umukobwa uri gukurura abasore bo muri Active