Connect with us

imikino

kudakina championat no gutandukana n’abakinnyi ibihano bikomeye mu maso ya RAYON SPORTS

Published

on

Advertisements

ibibazo bikomeje kuba agaterera nzamba mu ikipe ya Rayon Sports Fc cyane cyane bishingiye kumikoro ndetse bigahuzwa n’amadeni iyi kipe ifitiye abahoze ari abakozi bayo.

ibi byakomeje kuzamuka nyuma yukuo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yatanze amafarango yo gufasha makipe kwitegura umwaka utaha w’imikino ndetse no kwirinda ingaruka ndetse n’icyorezo cya Corona Virus.

Bakame

aya mafaranga azagabanywa abanyamuryango ba ferwafa ikipe ya Rayon Sportbiteganyijwe ko izafata amafaranga angana na Miiyoni 14 ndetse nyuma yo kuyakoresha neza bakaba bashobora kuzabona andi angana nkayo.

ikigoye iyi kipe rero nuko yatsinzwe imanza zitandukanye zabahoze ari abakozi bayo ndetse akanama gashinzwe imyitwarire ka Ferwafa kemeza ko iyi kipe igomba kubishyura mu mafaranga yose yabona

iyi kipe  ibiereyemo uwahoze ari umutoza wayo Yvan Minaert amafaranga arenga miliyoni 14 ndetse hakaba hari nandi ibireyemo uwahoze ari directeur technique wayo ubu utoza ikipe ya Namungo fc yo muri tanzania Thierry HITIMANA  ndetse nuwahoze ari umukinnyi wayo Bakame Jean nawe bivugwa ko yaba hari amafaranga iyi kipe imugomba.

Thierry HITIMANA we afitiwe ideni ryigihe kirekire

nkuko amategeko muri Ferwafa abiteganya ubundi bitanganyijwe ko iyo ikipe itishyuye ideni ryayo itemererwa kwiyandikisha mu mwaka w’imikino ndetse ntiyemererwe no gusinyisha bakinnyi.

ibi rero bikomeje gutera abakurikira sport mu Rwanda kuko ubwe president wa Rayon Sport aherutse gutangaza ko iyi kipe ifite amadeni menshi ndetse bigoye kuba yayishyura  icyarimwe kuko asaga ubwayo miliyoni 700.

yvan Minaert arasaba Ferwafa gufatira amafaranga ya Rayon Sport

reka dutege amaso n’amatwi icyo Ferwafa zabikoraho dore ko ntagihindutse umwaka utaha w’imikino  uteganyijwe gutangira mu kwezi kwa 10;

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks