in ,

Ku nshuro ya kabiri, Nyampinga w’U Rwanda agiye kwerekeza mu marushanwa ya Nyampinga w’isi (Miss World)

Umwaka wa 2016 ni bwo u Rwanda rwahagarariwe bwa mbere mu irushanwa rya Miss World aho Miss Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016) ari we wahagarariye u Rwanda, gusa ikijyanye n’ikamba ryo yaje amaramasa. Muri uyu mwaka Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017) ni we ugomba guhagararira u Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa byitezwe ko azazenguruka umugane w’Uburayi aho azaba ajyanywe no kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda.

Nyuma yo kuva muri Miss World 2017 izaba irangiye tariki 19 Ugushyingo 2017 Miss Rwanda azahita asubira ku mugabane w’Uburayi aho ateganya kumara nanone ikindi cyumweru, mu mpera z’uku kwezi k’Ugushyingo 2017 Nyampinga w’u Rwanda azahita agaruka mu Rwanda. Bivuze ko agiye kumara hafi amezi abiri atari mu Rwanda.

Mu bihugu by’u Burayi azanyuramo yamamaza ibikorerwa mu Rwanda harimo Ubudage, Ubufaransa, Ubuhorandi, Sweden, Ububiligi n’ahandi henshi uyu mukobwa azagenda anyura yamamaza ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ibi bivuze ko uyu mukobwa azahaguruka mu Rwanda tariki ya 24 Nzeli 2017  akazahita yerekeza ku mugabane w’Uburayi mu bihugu twavuze haruguru aho azava mbere gato ya tariki 15 Ukwakira 2017 yerekeje muri Miss World 2017 akazavayo nyuma ya tariki 19 Ugushyingo 2017 ubwo Miss World izaba irangiye.

Source: inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jennifer Lopez n’umukunzi we bakuye mu rujijo abibazaga ko bagiye gukora ubukwe mu minsi ya vuba (inkuru irambuye)

Umufaransa wabiciye bigacika mu mupira w’amaguru agiye kwerekeza muri gereza