in ,

Ku myaka ye 24, umuhanzi Davido amaze kugezwa kuri byinshi n’umuziki we (inkuru irambuye)

Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yishimiye cyane uburyo arimo kugera ku nzozi ze akiri muto kuko afite imyaka 24 y’amavuko ariko ngo akaba asanga yiberaho nk’umunyabigwi w’umusaza w’imyaka 60 y’amavuko.

David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido abinyujije ku rukuta rwe rwa snapchat yatangaje ko ntako bisa kuba ku myaka ye 24 ari umukire nk’umusaza w’imyaka 60.Uyu muhanzi yagize ati ”Inzozi zanjye zabaye impamo!!! Umuntu w’imyaka 24 mbaho mu bigwi by’umusaza w’imyaka 60,izi ni zo ntego!!!”.

davido

Amagambo ya Davido yishimira byinshi yagezeho.

Uyu muhanzi uri gukora ibitaramo bitandukanye yise”The 30 Billion World Tour” muri USA yakomeje ashimira abitabiriye igitaramo cye cyo mu mujyi wa Vancouver avuga ko agenda aronka amafaranga y’umurengera agira ati”Ndimo kwakira amafaranga menshi ku buryo buhangayikishije abanyanga”.

davido

Davido ni umusore wavukiye mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ho muri leta zunze ubumwe za Amerika gusa akaba yibera muri Nigeria, akaba aherutse kugura inzu ihenze cyane ahitwa i Lekki ndetse akaba ari no mu bahatanira ibihembo mu irushanwa AFRIMMA 2017 aho ahanganye n’abahanzi bakomeye barimo Runtown,Wizkid n’abandi benshi.

Source: inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Fc Barcelona yamaze gucura umugambi wo kugura umukinnyi ukomeye wa Real Madrid kugirango yihoze amarira ya Neymar wayivuyemo(Iyumvire)

Miss Elsa Iradukunda yateguye irushanwa ryo koga rizahuza amakipe 8 yo mu Rwanda