Ubuzima
Ku myaka 35, Hategekimana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza

Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, unafatwa nk’intwari ya Afurika yavuze ko uburezi ari ‘Intwaro ikomeye ushobora kwifashisha uhindura isi.
Nibyo koko imizi irashiririye, kuko bitabaye ibyo Hategekimana Evariste Rafiki, w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kinkware,Akagari ka Rugarama,Umurenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, yakabaye yibereye mu rugo ahinga cyangwa acuruza ngo abone igitunga umugore we n’umwana we w’umuhungu, nk’uko bamwe mu rungano rwe bimeze.
Hategekimana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Ngo nyuma ya Jenoside yakomeje kwitinya ariko ngo abonye amahirwe igihugu gikomeje gutanga , uyu mwaka utangiye yaje gufata umwanzuro wo gusubira mu ishuri, ubu ageze mu mwaka wa gatatu.
Akomeza avuga ko kwigana n’abana abyaye byabanje kubatangaza nawe bikamutonda ariko ngo ubu bamaze kumenyerana.
Umugore wa Hategekimana utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko atigeze atungurwa no kumva umugabo we agiye gusubira ku ishuri, ngo ahubwo yanamufashije kubona ibikoresho.
Aganira na IGIHE yagize ati “Yambwiye ko agiye gusubira ku ishuli ndabyemera kandi namufashije kubona ibikoresho bikenewe ariko ubu nta kibazo dufite mu rugo na kimwe.â€
Hategekimana w’imibiri yombi, mu ishati ya kaki ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko afite inzozi zo kuziga akaminuza.
Yemeza ko kuba yiga mu mwaka ubuanzwe yakabaye yarizemo mu myaka 26 ishize,nta handi bituruka uretse ubuyobozi bwiza igihugu gifite.
Yagize ati “ Ibi mbikesha imiyoborere myiza idaheza Abanyarwanda,ndashima umukuru w’igihugu n’inzego bafatanyije kuyobora igihugu.â€
Bamwe mu bana bigana n’uyu mugabo bavuga ko ubu bamaze kumenyera kwigana nawe n’ubwo mbere babonaga ari nk’ibitangaza.
Uyu mugabo mu buzima busanzwe ni umucuruzi uciriritse, kandi ngo nta mbogamizi ahura nazo mu masomo ye.
Source :Igihe
Comments
0 comments
-
Hanze20 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda11 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho20 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi14 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi19 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze12 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda15 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.