in

Ku mwana we arica; Umugabo yishwe na Sebukwe nyuma yo gushyamirana n’umugore we

Biravugwa ko umusore w’imyaka 25 yapfuye azize ibikomere yagize nyuma yo gukubitwa na sebukwe.

Godfin Kipkirui Kirwa yatewe na sebukwe nyuma y’amakimbirane yo mu rugo yagiranye n’umugore we akaba n’umukobwa wa Kiprotich Keter (Sebukwe)

Godfin yapfiriye mu bitaro bya Kericho County aho yahise ajyanwa nyuma yo gukomeretswa kugira ngo avurwe. Nkuko raporo ya Polisi ibivuga.

Ati: “Godfin Kipkirui yapfuye ubwo yari ari kwivuriza mu bitaro bya Kericho County aho yari yahise ajyanwa nyuma yo gukomeretswa bikomeye mu mutwe nyuma yo gukubitwa na sebukwe Kiprotich Keter. Kipkirui yari afitanye ibibazo n’umugore we.”

Umurambo wa nyakwigendera washyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro utegereje ko hakorwa autopsie. Ku rundi ruhande, ukekwaho icyaha, yarafashwe ashyirwa mu buroko bikaba biteganijwe ko azashyikirizwa urukiko.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda rutahukanye umusaruro utari mubi cyane mu mukino ihuza ibigo by’amashuri muri Afurika y’uburasirazuba FEASSSA 2022.

“Abagabo banze kudushaka kubera turi amasugi” abakobwa bakomeje gutakamba