in ,

Ku buryo butunguranye Manchester United itwaye Chelsea umukinnyi ukomeye(isomere)

Ikipe ya Manchester United iravugwaho kwiba umukinnyi ,Romelu Lukaku ukina muri Everton wari agiye kugurwa n’ikipe ya Chelsea aho Manchester igiye kumugura £100 millioni ari nayo ikipe ya Everton yamwifuzagamo.

Romelu Rukaku ugiye kwerekeza I Old Trafford.

Metro dukesha iyi nkuru yanditse ko Jose Mourinho umaze igihe kitari gito ashakisha uyu mukinnyi ukomeye, nyamara mu minsi mike byaravugwaga ko mukeba we Chelsea iri hafi kumugura, ngo yiteguye gutanga akayabo ka millioni 100 z’amapawundi ariko Lukaku akagera i Old Trafford birumvikana rero ko ikipe ya Everton igomba kwemera aka kayabo kuko niyo yasabaga. Ibi byose Mourinho abikoze nyuma y’uko umukinnyi Antoine Griezmann wa Atletico Madrid yari yizeye amutengushye yerura ko atazaza muri Man U ndetse na nyuma y’uko umukinnyi Zlatan Ibrahimovic yirukanwe muri iyi kipe.Bikaba byitezwe ko igurwa ry”uyu mukinnyi rizakorwa mu byumweru bike biri imbere.

 

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

0

These ’90s fashion trends are making a comeback in 2017

Inkuru ishyushye: Ibyari inzozi bibaye impamo, Arsenal isinyishije umukinnyi ukomeye yifuje kuva kera (reba hano)