in ,

Ku buryo butunguranye Cristiano Ronaldo arashaka kuva muri Real Madrid(Impamvu)

CR7 bye

Mu nkuru yacu iheruka Cristiano Ronaldo agiye kujyanwa mu buroko nibwo twababwiraga ku kibazo cyavutse ku musore ufite imipira ine ya zahabu Cristiano ukinira ikipe ya real Madrid aho inkiko zo muri Espagne zatangiye kumushinja ko yaba yaranyereje amafaranga asaga Miliyoni 14 z’amayero anyereza imisoro, nyuma yuko uyu musore atashimishijwe ndetse agatungurwa n’iki kirego, uyu musore yahise yihutira kuvugana na Perezida wa Real Madrid Florentino Perez nkuko tubikesha ikinyamakuru As ndetse na Marca byandikira muri Espagne.

 Ronaldo Carvajal (Reuters)

Amakuru dukesha nanone ikindi kinyamakuru A Bola cyo muri Porutigali nanone aravuga ko uyu musore yahamagaye Perez amumenyesha ko mu gihe cyose ibi birego yita ko ataribyo bikoemeje kumukurikirana ntayandi mahitamo afite uretse guhita asezera muri Real Madrid ako kanya, akajya gushaka ahandi akomereza ruhago ye. Umuyobozi wa Real Madrid Perez akimara kuvugana n’uyu musore yahise yihutira mu bitangazamakuru kugira icyo abitangazaho, yagize ati:” Le Real Madrid CF est absolument convaincu que notre joueur Cristiano Ronaldo  démontrera sa totale innocence dans cette affaire.” Mu kinyarwanda yagize ati:” Real Madrid ntishidikanya na gato ko umukinnyi wayo Cristiano Ronaldo arengana kandi azagaragaza ukuri kwe mu birego bamushinja.”
Ibi uyu mugabo akaba yabikoze mu rwego rwo kurema agatima uyu mukinnyi ndetse no kumwereka ko ikipe yose imuri inyuma kandi izamushyigikira mu kwikura muri iki kibazo. Iyi nkuru ikaba yakiriwe neza n’amakipe menshi yo mu bushinwa nka Tianjin Quanjian yahise itereka Miliyoni 200 z’amapound kuri uyu musore ndetse inatangaza ko izamuhemba miliyoni 70 z’amapound ku mwaka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nes
Nes
6 years ago

welkm back to manchester united, plz come we need you

Kim Kardashian arashinjwa kwiyambika uruhu rushya kugirango ase nk’umwirabura (amafoto)

AMAFOTO-Irebere uko ubukwe bw’umukinnyi ukomeye wa Manchester United bwagenze