Connect with us

Ubuzima

Kongera imbaraga zo gutera akabariro -menya byinshi kuri Tangawizi ikoreshwa nk’ikirungo cg umuti

Published

on

Sobanukirwa impamvu bamamaza ibinyobwa byinshi ngo byongera imbaraga zo gutera akabariro maze wareba kuri ibyo binyobwa ugasanga bikomoka kuri Tangawizi

Tangawizi cg Ginger ni ikinyamizi cy’uruyange”flowering plant rhizome “ cyakomotse mu bushinwa ,mu buhinde no muri Africa y’uburengerazuba mu kinyejana cya 4 mbere y’umwaduko w’abaroma “4500 Years BC” cyane ko hari igihe yigeze kugira agaciro gakomeye cyane kuko ikilo kimwe (1 kg) cyaguranwaga Intama nkuru

Bikunze kumvikana havugwa ibinyobwa byinshi ngo byongera imbaraga zo gutera akabariro maze wareba kuri ibyo binyobwa ugasanga bikomoka kuri Tangawizi

Ni gute tangawizi yaba yongera ubushobozi bwo gutera akabariro?

Tangawizi yongera imbaraga mu gutera akabariro kuko ifasha amaraso gutembera neza ikanarinda ubuzima bw’imitsi n’imiyoborantanga

Iki gihingwa cyera cyane mu buhinde cyatanzweho ubuhamya n’abantu batuye mu kirwa cya Pacific bavuga uburyo kifitemo kuzamura ubushyuhe bw’umubiri mu gihe cy’igikorwa cy’imibonano mpuza bitsina”gutera akabariro” bakanarahira bavuga ibyiza bya tangawizi,harimo nk’abagore bavugaga uko bategurira abagabo babo icyayi cya Tangawizi ndetse n’ibindi bigikomokaho.

Uburyo Tangawize ikoreshwa:

Kuyirya ari mbisi”fresh”

Kuyikoresha nk’ikirungo cyo mu gikoni

Gukorwamo juice,na wine

Kuyikoresha nk’ifu”Powder”

Folk Medicine”Jamaica Ginger”: kuyikoresha nk’umuti  uvura umutwe,glippe ,kugugara mu gifu n’ibindi

Ginger tea,iyo gikoreshejwe mu buryo bwiza gifasha inzira y’ibiryo ndetse n’urungano ngogozi muri rusange kubera ko gikize kubyitwa anti-oxidant(birinda umugese na cancer zitandukanye),gikuramo ubukonje mu mubiri kuko kizamura ubushyuhe bwo mu mara kandi kikagabanya umuriro”Fever”

mu buhinde ibikatsi byayo babisiga ku mutwe bigakiza uburibwe bw’umutwe.

Ibigize tangawizi”Ginger”:

Nkuko tubikesha agris.fao.org ,ginger ikize kuri Antioxidants: Polyphenols,Vitamin C,β-Carotene,Flavonoids  na  Tannins

Tangawizi yubakitse ku buryo bukurikira:

Ibinyasukali(Carbohydrates):48.3%

Ibinyamavuta(Fats): 8.0%

Ibyubaka umubiri(Protein): 5.2%

Imyunyu ngugu(minerals) :6.5%

Ibinyamigozi( Fibers):17%

Amazi : 15%

Ibi bivuze ko ufashe igikombe cy’icyayi ukuzuzamo 50% bya Tangawizi na 50 % by’amazi biba biri mu kigero kegeranye n’igikombe cy’amata atarimo amazi mu ntungamubiri

Ibyo tangawizi irinda:

Nubwo bikunzwe kuvugwa ko ibinyobwa bikomoka kuri Tangawizi bigira umumaro mu kongerera imbaraga abatera akabariro ,ariko na none nkuko tubikesha www.hindawi.com ibigize ginger bifite akamaro ko kurinda Cancer zifata mu rwungano ngogozi “GI Cancers harimo, Pancreatic cancers,Gastric Cancer,Liver cancer,Colorectal cancer and cholangiocarcinoma”.

Iyi nkuru twayikoze twifashishije www.vegetablefacts.net, ,www.grasmeregingerbread.co.uk, www.hindawi.com, agris.fao.org

SOURCE: KIGALILIVE

Advertisement
Comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: