in ,

Koffi Olomide atangajwe n’ubwiza bwa Kigali avuga no ku buryo aherutse guhambirizwa muri Kenya

??????????????????????????????????????????????????????????

Koffi Olomide ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) akaba yari ategerejwe n’ abantu benshi bakunda ibihangano bye mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 hatangira 2017 byiswe Kigali Count Down.

 

Ubwo yageraga ku kibuga k’indege cya Kigali i Kanombe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ,abajijwe uko yabonye U Rwanda nyuma y’igihe atahagera, Koffi asubiza iki kibazo agira Ati: “Ndishimye, nshimishijwe no kuba ndi i Kigali, nabonye umujyi mwiza cyane, ni umujyi nyamujyi, nk’umunyafurika ntewe ishema n’uyu mujyi, nishimiye kuba mu Rwanda kuko nkunda igihugu cyanyu, mu by’ukuri nishimiye kugira andi mahirwe yo kongera kuririmbira hano.”

Nk’uko Imirasire dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza ku  kibazo uyu muhanzi aherutse guhurira nacyo muri Kenya ubwo byavugwaga ko yakubise umubyinnyi we umugeri ubwo bari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta mu gihugu cya Kenya agahita yirukanwa muri iki gihugu ataririmbye Koffi yagize ati”Ni ibyahise, byamaze kurangira, ni ibyavuzwe ariko ngira ngo n’umukobwa yivugiye ko ntamukozeho gusa njye nasabye imbabazi abagore bose ba Afurika, ngira ngo hari n’indirimbo yitwa ‘Mama Forgive’ natangiye gukora mu rwego rwo gusaba imbabazi iraza gusohoka vuba aha gusa nshaka kubamenyesha ko nta muntu ukunda abagore by’umwihariko b’abanyafurika kundusha.”

 

Naho ku ndirimbo azaririmba, Koffi Olomide yatangaje ko bizaterwa nizo abantu bazamusaba ati: ” Mfite indirimbo zirenga magana atatu abantu nibo bambwira izo ndirimba.”

Koffi Olomide ategerejwe mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 aho azaba ari kumwe n’abanyarwanda mu gutangira umwaka wa 2017 mu ibirori byiswe Kigali Count Down, bikaba bizabera mu mujyi wa Kigali mu busitani bwa Convention Center, akaba yaherukaga I kigali ataramira abanyarwanda mu mwaka wa 2009.

Dore uko Koffi Olomide yakubise umukobwa umubyinira umugeri wo hagati y’amaguru (+video)

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi nubwo afite abana ntabwo yigeze akora ubukwe

Dore ibitego byiza byo muri champiyona y’U Rwanda 2016-2017 (VIDEO)