Imyidagaduro
Knowless yorohereje abashaka kuvumba mu bukwe bwe

Umuhanzikazi Knowless yamaze impungenge abakunzi be bari barihebye kuko batahawe impapuro z’ubutumire kandi ntawemerewe kubutaha atitwaje urwo rupapuro.
Hashize iminsi itari myinshi umuhanzikazi Knowless n’umukunzi we Ishimwe Clement basanzwe banakorana muri kina Music, batangaje ko bakundana byeruye ndetse bagiye kubana.
Nyuma gato y’uko hamenyekana ko Knowless na Clement bagiye kubana Knowless yatangaje ko ubukwe atari igitaramo ngo bwitabirwe n’abantu bose babonetse ahubwo ko buzitabirwa n’abatumiwe kandi na bwo bakazaza bitwaje impapuro z’ubutumire, ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi be bavuze ko ayo magambo yuzuyemo ubwishongozi n’ubwirasi.
Ubukwe bwa Knowless na Clement buteganijwe kuba kuwa 30 Nyakanga 2016 mu mihango yo gusaba no gukwa mu mujyi wa kigali na ho guserana imbere y’Imana bikaza tariki 07 Kanama 2016 na ho kwiyakira bizabera i Nyamata.
Mu rwego rwo gusezera ku ivuko mu Ruhango, Knowless yateguye igitaramo cyo kuhamurikira Album ye ya kane yise Queens, kizaba kuwa 23 Nyakanga 2016.
-
Imyidagaduro20 hours ago
ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw’abakinnyi b’Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma
-
imikino10 hours ago
Amadolari Sadate yemereye abakinnyi b’Amavubi ararokotse| Dore ibyo Sadate ahise atangaza
-
Imyidagaduro24 hours ago
Miss Naomie ahishuye umukunzi we mu kiganiro| uyu mukobwa burya arasetsa cyane (VIDEO)
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abagabo bifuza gufungirwa aho akorera(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we (AMAFOTO)
-
Hanze18 hours ago
Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.
-
imikino23 hours ago
BREAKING NEWS: Sugira Ernest ntagikinnye umukino w’uyu munsi
-
Izindi nkuru15 hours ago
Umugabo yapfuye ubwo yateraga akabariro n’umugore bakundanaga.
Ubu bukwe bwuyu mukobwa burimo iki abantu bajya kuvumba?
uvumba ntiyabura aho avumba naho ibyuyu wirata atazi ibyo avuga, yagize ngo ubukwe ni ukujya mu ijuru. saba abnyarwanda bagukunda niba ubafite bagusengere urugo rwawe ruzabe uko urwifuza naho kuza mu bukwe bwawe byunguye bike kuruta ko washinga urugo rugakomera rukabera bandi ikitegererezo muko!!