Imyidagaduro
Knowless yamenyekanye mu gihe nari ntwite – Paccy Oda

Uzabumwana Pacifique, umuhanzikazi wamamaye muri muzika nyarwanda nka Oda Paccy, avuga ko ubwo yabyaraga hari abakobwa b’abahanzikazi bagenzi be yarushaga umuziki bamuciyeho, ibyago bye bikaba amahirwe yabo. Muri abo uwo avugamo akaba ari Butera Knowless.
Paccy ati : “Uko byagenda kose iyo umaze umwaka wicaye, n’iyo kwaba ari ukwezi kumwe umaze ucecetse cyangwa amezi abiri, hari abandi bazamuka. Cyane ko nanjye muri icyo gihe nari nicaye nita ku mwana, nita ku buzima bwanjye, hari abandi bahanzi nabo bazamutse muri icyo gihe. Urumva rero kandi iyo akantu gato kagucitse, uraza ugasanga public (abantu) ibintu byarahindutse, za ndirimbo wenda bakundaga sizo bakunda icyo gihe, ba bantu wari ufite harimo abakuvaho, harimo abakugumaho, hari n’ubwo baniyongera, ni ikintu kigoye cyane, ni ikintu kigoye pe.”
Ubwo Paccy yabazwaga bamwe mu bahanzikazi abona bamuciye mu rihumye mu gihe yari atwite na nyuma yo kubyara ahugiye mu kwita ku mwana we, yahise atanga urugero kuri Butera Knowless, anashimangira ko buri gihe ibyago by’umuntu biba ari amahirwe ku bandi.
Paccy ati : “Muri icyo gihe ndi mu bakobwa badominaga (barushaga abandi), icyo gihe hari benshi bazamutse bari inyuma yanjye… Baravuga ngo nyine ibyago byawe niyo mahirwe y’abandi, uko byagenda kose ntekereza ko hari abakobwa benshi bari banafite indirimbo imwe cyangwa ebyiri, bakiri bashyashya… Nabyaye muri 2011, wenda dufate urugero kuri Kabebe, Butera Knowless. Yatangiye umuziki muri 2010, yawutangiye nyine muri cya gihe nari mvuye mu kibuga (mu gihe cyo gutwita no kubyara)”
Paccy avuga kandi ko ubwo yatwitaga, yatekereje ko n’ubwo ibyamubayeho atari byo yifuzaga, agomba gukomeza umuziki akabera n’abandi urugero, n’abandi bakobwa bahura n’icyo kibazo cyo kubyara bakumva ko birangiye nabo bakabona ko nyuma yaho bashobora gukomeza kwiteza imbere.
Source :Ukwezi
-
inyigisho16 hours ago
Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.
-
Imyidagaduro17 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Miss Vanessa ati « nakorewe mu ijuru nteranyirizwa muri Afurika »
-
Imyidagaduro19 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro12 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Imyidagaduro18 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)
-
Hanze19 hours ago
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz
-
Izindi nkuru5 hours ago
Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza.