in

Knowless yabwiye Clement amagambo yuje urukundo ku isabukuru ye y’amavuko.

Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire Butera uzwi nka Knowless, mu magambo meza y’urukundo yifurije umugabo we, Ishimwe Clement umunsi w’amavuko mwiza.

Uyu muryango uhuriye ku kuba bombi ari ibyamamare muri muzika nyarwanda, ukunze kugaragaza urukundo bakundana kuva barushinga.

Ku munsi w’amavuko wa Ishimwe Clement, umugore we akaba n’umuhanzi ukomeye, yamwifurije umunsi mwiza.

Abinyujije kuri Instagram ye, Knowless yabwiye Clement ko ari umugisha waje mu buzima bwe.

Yambwiye amagambo y’urukundo

Ati “Nshuti DARAGO, wambereye umugisha muri iyi myaka. Sinigeze nifuza umwunganizi mwiza tujyana mu rugendo rw’ubuzima. Isabukuru n’ubuzima byawe bibe byiza nk’uko na we uri mwiza. Isabukuru nziza ndagukunda, ufite umutima mwiza.”

Knowless na Clement bamaranye imyaka itanu bakoze ubukwe, bashakanye tariki ya 07 Kanama 2016, bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa, bise Ishimwe Or Butera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpamvu zituma uterwa indobo.

Menya igihe cya nyacyo wowe n’umukunzi wawe mukwiye gusomana.