Connect with us

Imyidagaduro

Knowless n’umugabo we bongeye guterana imitoma nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranwe.

Published

on

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bongeye kubwirana amagambo y’imitoma nyuma y’imyaka ibiri yose babana.Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 07 Kanama 2016 , ubukwe bwabo bubera i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip Hotel. Kuri uyu wa kabiri bujuje imyaka ibiri babaye umwe.

Kuri uyu wa 7 Kanama 2018 ubwo aba bombi bizihizaga isabukuru y’imyaka 2 bamaze bashyiranwe ,bakaba bongeye kubwirana amagambo yuje amaramutima menshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.Mu butumwa Knowless yacishije ku rubuga rwe rwa instagram, yavuze ko ashimira Imana imyaka igera kuri ibiri amaze arushinganye na Clement.

Yagize ati” Kuri uyu munsi imyaka ibiri irashize ndi kumwe na roho itagira uko isa. Hari byinshi navuga[…] Ndashimira Imana ku kuba yaramushyize mu buzima bwanjye kandi ndishimye cyane kubwa Clement Ishimwe. Isabukuru y’umunezero y’imyaka ibiri kuri twe tumaze dukoze ubukwe.”


Clement nawe akaba yagize icyo abivugaho, aho yavuze ko ubuzima bwe bukomeje kumuryohera kurushaho bitewe n’urukundo ahabwa n’umugore we(Knowless).Ati:”Imyaka ibiri irashize koko?gute?ubuzima ndimo turi kumwe burushaho kundyohera uko iminsi ishira.Nzagukunda by’iteka ryose @buteraknowless.”

Twibutse ko umuryango w’aba banyamuziki umaze kwaguka, aho kuri ubu bafite umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera bibarutse ku wa 22 Ugushyingo 2016, nyuma y’amezi atatu gusa bakoze ubukwe.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!