Imyidagaduro
Knowless yifuza ko igikombe cyahabwa Christopher

Muneza Christophe [Christopher] yahigiye kuzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yizeye bihagije ko azegukana igikombe ashingiye ku buryo yakiriwe n’abafana mu turere dutandatu irushanwa ryanyuzemo.
Yahigiye kuzegukana miliyoni 24 Bralirwa izagenera umuhanzi uzaba uwa mbere uyu mwaka wa 2016. Yiyumvamo ishema rikomeye aramutse yanikiye bagenzi be ndetse yemeza ko ‘nta muhanzi wamurushije kwitwara neza mu bo bahanganiye igikombe’
Yagize ati “Aho irushanwa rya Primus Guma Guma ryanyuze hose navuga ko narushije bigaragara abo duhanganye bose. Ntabwo mpagaze nabi mu by’ukuri, mbona nibigenda neza n’abagize akanama nkemurampaka bakaba barabibonye nta kabuza igikombe kizaba icyanjye.â€
Christopher akunzwe bikomeye muri iki gihe mu ndirimbo ‘Abasitari’ anakunda kwitabaza cyane mu bitaramo bya Primus Guma Guma. Yavuze ko mu turere twa Gicumbi, Karongi, Ngoma na Musanze yahavuye ahagaze bwuma bikamuha icyizere ko amanota atangwa hareba umubare w’abafana yamaze kuyabika.
Ati “N’ahandi nakoze neza, ariko ibitaramo twakoreye i Gicumbi, Karongi, Ngoma ndetse na Musanze nari imbere y’abandi. Numva mfite icyizere ko bizakomeza kugenda neza n’ahasigaye nkaza imbere.â€
Nibigenda uko yabigennye ndetse Imana ikabiha umugisha, Christopher arifuza kuzashora igice kimwe cy’amafaranga ya PGGSS mu muziki andi akayakoresha mu gufasha abatishoboye.
Ati “Nayashora mu muziki kugira ngo ngere kuri rwa rwego navuze, andi nazayakoresha mu gufasha abatishoboye hari byinshi nakora mu kuyabyaza umusaruro ufatika no kwiyubaka. Ikindi gikomeye ni uko nshaka kuzafata umuhanzi utazwi ufite impano nkamuzamura nk’uko Clement yabigenje.â€
Mu gitaramo giheruka kubera mu Karere ka Musanze, Christopher yari afite abafana bafite umurindi ukomeye, hari abitwaje ibyapa, amabendera yanditseho amagambo agaragaza ko bamushyigikiye ndetse n’amafoto ye.Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia na bo bari baje gushyigikira Christopher basanzwe bahuriye mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music. Uyu muhanzi wegukanye PGGSS ya mbere mu Rwanda, avuga ko ashyigikiye Christopher ndetse ko amubonamo imbaraga zo kuzatwara igikombe.
Knowless Butera na we uheruka kwegukana PGGSS yatangaje ko umuhanzi abonamo ubushobozi bwo guhabwa igikombe ari Christopher ndetse amwamamaza kenshi akoresheje imbuga nkoranyambaga.
-
inyigisho22 hours ago
Niba ushaka kwinjira mu rukundo ruryoshye kandi ruzaramba ,irinde kugendera kuri ibi bintu bikurikira.
-
Ubuzima13 hours ago
Menya impamvu itangaje ituma zimwe muri hoteli zishyira ibinini mu mafunguro y’abantu.
-
Imyidagaduro6 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro12 hours ago
Umunyamakuru Tidjara, uherutse gusezera kuri RBA, yaturitse ararira mu kiganiro| umukobwa we yamutomagije karahava (VIDEO)
-
Imyidagaduro23 hours ago
Ubucuti hagati ya Miss Keza Joannah na Miss Flora bukomeje gufata indi ntera
-
Imyidagaduro4 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)
-
Imyidagaduro8 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye