Knowless na Clement ntibagisezeranye

Butera Knowless wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nzabampari ,Baramushaka,Tulia,Peke Yangu…n’izindi nyinshi biravugwa ko ubukwe bwe na Clement bwajemo urunturuntu kubera gutwita kwa Knowless.

Amakuru agera kuri yegob.rw avuga ko Knowless na Clement baba bangiwe gusezeranywa imbere y’Imana kubera ko Knowless atwite.

GlkSQZ1

Ibi byaje no kugaragara ku mpapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwabo ,bisanzwe bimenyerewe ko aba bombi basengera mu rusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi

Irembo ryafashwe mu ibanga, umugeni yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu buryo buhishe, umusore n’abazamwambarira na bo gahunda bazikora bucece ndetse ngo inkumi zizagaragira Knowless zizwi na we ubwe mu rwego rwo gukomeza guhisha ibanga.

Impapuro z’ubutumire zamaze kujya hanze zigaragaraho Umujyi ubukwe buzaberamo wa Nyamata ariko ntibavuze inzu ibirori bizaberamo hejuru ya byose uwatumiwe asabwa kubika neza ‘invitation’ ari nacyo cyangombwa rukumbi kizinjiza abatumirwa.

Ngiyi invitation y’ubukwe bwa Knowless na Clement :

13652876_1097193820335414_2061309948_n

13680963_1027103570743106_681877251767781937_n

 

21 comments

Comment:umva tumenyereye udutiku twanyu mwaretse gukwiza ibihuha ntimwite kuriyinkuru kuko ntakuri. Kurimo kuki mukunda gusebyanya

Comment:ariko muba mwabuze ibyo muvuga cyokora amenshi yarabazonze nakazi kabo nonese mwashakaga ko babatumira

Narababwiye ubusambanyi n’ubushurashuzi mugira buriya nyine Clement yaramugaritse nawe arangaza amaguru umwana w’umuhungu aramucukura none ngo bashaka umugisha w’imana

Ibyo muvuga muge mubivuga mukinyabupfura Knowles siwe wa mbere, suwakabiri sinuwanyuma ukoze ubukwe atwite sigitangaza rero kuburyo bamwe mwakwisebya muvuga abagambo adakwiye hano. harumuntu unangaje nifuje nokumumenya niba yararezwe cg yarorowe ntawamenya ariko kwisubiraho plz nothing special on this wedding. ngaho nimumutere amabuye turebe rero

Ariko se itangaza makuru ryikigihe koko ni bwoko ki? Umunyamakuru muzima yandika inkuru idafite aho ihuriye na title yiyo nkuru koko ubuse ibyuko ubukwe bwabo butakibaye bigaragara hehe? ikindi rero bantu mutera comment plz mujye mwiyubaha gutukana si umuco pe njye numva uzababara azakore ibikosotse noneho abandi bamurebereho ark kuza gutukana hano ntacyubahiro kirimo mwe mubabajwe nuko atwite uwo bazatumira azareke kubujyamo

Ariko aka ni akumiro murifata mugaterura inkuru uko yakabaye Ku kindi kinyamakuru ngo Niko kitazwi mugatura aho kandi ubwo wasanga nta facts zibyo muvuga kandi baranamaze niba batazasezerana mu rusengero ibyo ni ibyabo ntibikureba

Ariko nukuri nimureke aba bantu bibanire mumahoro Knowle siwe wambere ushatse atwite ndumva ntakidasanzwe kirimo ahubwo azabyare hungu na kobwa agwize umuryango.

Comment:ako MWe mwese mubaciraho iteka NGO bateranye Inda….isugi cg imanzi murimwe nizingahe???utarabikoze murimwe Nabateramabuye..muzi gusebanya gusa

By’ukuri ya twita atatwita ntacyo byankoraho (nta nakimwe byantwara), ariko tugiye mu kuri KNOWLESS na CLEMENT ntabwo ari couple ijyanye wangu ubonye iyaba yaranatwite iya SAFI, gusa zabyare aheke kandi aberwe n’impetso gusa nyine n’abanyamakuru bari hano barakabije kbx, nako ngo ni SHOWBUZZY

ariko se uyu niwe wambere waba ugiye kurongorwa atwite kuki mugenda kubantu !!! icyiza ni uko atabyariye iwe !!! ibindi yaramaze muri mwese utarabikora ninde !!! aho azasezeranira hose nibye ni Imana ye mujye mubabazwa nimitwaro mwikoreye abanyarwanda koko twabaye dute!!! aho mutamwifurije ubukwe bwiza nokubyara agaheza muri muri bla bla!!!!!! yatumiye abo ashoboye kwakira ikibazo kirihe??? mushaka se bamwe baza bakicara gusa ntanagafanta babonye !!! abantu burya turi babi kbsa!!! uzabyare uheke hungu nakobwa kdi nkwifurije urugo rwiza mama bareka bavuge bazaruha

Arko mwaretse uriya mwana! Niba baramurongoye baramaze, abandi c ko babarongora..? Ibyo nabyo ahubwo azagire urugo ruhire!

Ahwiiiiiiiiiiiiiiiiii, mureke yitwitire wana. Mwari muzi ko se ubusugi aribwo kamara.
?Ahubwo Nyagasani amufashe ntizamufatire mu bukwe mwasubitse. Ubundi se adatwita mwabonaga atujuje imyaka y’ubukure ku buryo inda itafata? Cyangwa mwabonaga Clement atatera inda?looooooooooo!!!!!!!

Asyigari we amatiku y’iyi si nzayahungira he ra? namwe mwitwa abanyamakuru mubara inkuru nkabagore bambaye ingutiya zaboze badafite uburere. harya ubu mwize he? mwize iki?niba mushaka kuba abanyamwuga nimucukumbura amategeko agenga itangazamakuru murebere ku banyamakuru bashobora kuba barabigize umwuga b’abaexperts ubundi mwibake izina apana kwikururira umuriro w’iteka mwitwaza umwuga wanyu kugirango mugere kubyo mushaka. yebabawe icyampa sinzongere guhura n’ubudode nk’ubu. Mumbabarire kubabwira nabi byari bikwiye.
NB:simfana Knowless ariko na none nanga ubudode

Comment