KNC yagize ibyo atangaza ku bijyanye no kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC akaba ari umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, akaba umuyobozi wa Radio &TV1, yavuze ko nta gahunda n’imwe afite yo kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ni mu kiganiro Rirarashe cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 aho KNC yavuze ko nta gahunda n’imwe yo kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Yagize ati “Rwose nababwiye ko muri gahunda zanjye ibyo bitarimo, rwose nta byo, ababyifuza banabivuga nabonye babyifuza njye ntabyo nkeneye, mbisubiyemo nonaha ntabyo nkeneye nta n’ibyo nzanakenera noneho mubyumve”.

Kuva KNC yakwinjira mu mupira wo mu Rwanda byagiye bivugwa ko uyu mugabo yaba afite intego yo kuziyamamariza i kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gusa yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda yabyo afite.

KNC yavuze ko nta gahunda yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA afite

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Miss wacu yabaye akamalayika! Ese inzoga z’ubukwe yazinyoye wenyine? – Ibitekerezo by’abafana ba Mwiseneza Josiane

Agahinda k’umubyeyi wagurishije impyiko ye ashaka kurihira umukobwa we amashuri birangira yiyahuye atayarangije kubera urukundo.