in

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA itakamba mu buryo butangaje nyuma yo kumenya ibihano igiye gufatirwa bikakaye

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA isaba imbabazi nyuma yo kumenya ibihano bagiye gufatirwa bikomeye cyane.

Ku cyumweru gishize ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye n’ikipe ya Gasogi United umukino banganyije ubusa ku busa, muri uyu mukino hagaragaye abafana ba Kiyovu Sports batuka umusifuzikazi Mukansanga Rhadia Salima bamushinja ko yabasifuriye nabi cyane kababuza intsinzi.

Nyuma y’uyu mukino iki kintu abafana ba Kiyovu Sports bakoze cyahise gitangira kuzamuka cyane, kugirango uyu musifuzikazi ahabwe ubutabera cyane ko gusifura abafana ntibishimire ibyavuyemo ni ibintu bikunzi kuba ku basifuzi benshi cyane. Ibi byazamutse cyane nyuma yaho bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu batangiye kuvuga kuri ibi byabaye kuri Salima bituma FERWAFA ibyinjiramo cyane.

FERWAFA nyuma yo kwemeza ko igiye gufatira ibihano bikomeye ikipe ya Kiyovu Sports harimo gukina imikino yayo ntamufana cyangwa ikaba yakurwaho amanota kubera aba bafana bayo, yahise yandikira FERWAFA itakamba bikomeye ivuga ko irimo gushaka abantu bakoze iki gikorwa bakabahana bihanukiriye ariko bo ntibafatirwe ibihano nka Kiyovu Sports muri rusange.

Kiyovu Sports kugeza ubu yandikiye abantu bahagarariye amafun Club y’iyi kipe ko bagomba gutanga Urutonde rw’abafana bakoze iki gikorwa kigayitse kugirango babafatira ibihano bikomeye kugirango batazongera no gutusha bagakorwa iki gikorwa cyafashe indi ntera mu bakomeye bose hano mu Rwanda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gusubukura imyitozo, Paul Were yazamuye amarangamutima y’abakunzi ba Rayon Sports kubera amagambo yatangaje kuri Heritier Luvumbu

Urutonde rw’ibintu bitanu bigoye Youssef Rharb yasabye Rayon Sports kugira ngo yemere kuyigarukamo