in

Kiyovu Sports igiye gukurwaho amanota 

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye guhanwa bikomeye nyuma yaho abafana bayo batutse bikomeye umusifuzi Salima Mukansanga wabasifuriye umukino wabahuje n’ikipe ya Gasogi United.

Ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023, hakomeje imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda umwe mu mikino yari ikomeye harimo umukino wahuje ikipe ya Gasogi United n’ikipe ya Kiyovu Sports uza kurangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Wari umukino wavugishije impande zombi cyane cyane abaperezida b’amakipe yombi ukurikije uko bagendaga bavuga amagambo menshi mu itangazamakuru. Igihe cy’umukino cyarageze, amakipe yombi yarakinaga ari nako agenda ahusha amahirwe ariko ikipe ya Kiyovu Sports ntiyishimiye uko yasifuriwe ndetse n’abafana b’iyi kipe baza kubigaragaza.

Uyu mukino wasifuwe na Mukansanga Rhadia Salima, abafana baza kumwikoma bikomeye bigera naho bamubwira nabi, baramutuka bikomeye ibintu ntibyishimirwa n’uyu musifuzikazi ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA muri rusange.

Nyuma y’uyu mukino FERWAFA yatangiye iperereza ry’ibyabaye ku musifuzi Mukansanga Rhadia Salima, bivugwa ko iyi kipe ishobora guhanwa bikomeye harimo gukurwaho amanota, cyangwa igakina imikino ikurikiyeho nta mufana n’umwe uri muri Sitade nibura wenda imikino 3.

Kiyovu Sports imaze kubona ko bishobora kuzayikoraho yahise yandikira ibaruwa uyu musifuzikazi ndetse na FERWAFA isaba imbabazi ivuga ko ibyabaye bitazongera ukunda bababarira abafana batutse Salima ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports muri rusange.

Uyu mukino wabayemo ibi byose wabereye kuri Sitade ya Bugesera FC ari naho ikipe ya Gasogi United izajya yakiriraho imikino yayo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’indobanure gusa: Dore bamwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi b’ibitonore batera benshi irari kubera imiterere yabo ishotora abagabo

Umusifuzi yakoze amateka atari yabaho mu mupira w’amaguru