Kim Kardashian wamenyekanye cyane hirya no hino ku isi kubera amafoto atandukanye yagiye asangiza abakunzi be ndetse n’abafana be muri rusange abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, ku munsi w’ejo yatunguye imbaga nyamwinshi ubwo yitabiraga igitaramo yambaye imyambaro igaragaza amabere ye.
Nkuko tubikesha Dailymail, Kim Kardashian yatangaje ko yahisemo kwambara iyi myambaro bitewe na ba gafotozi Mert Alas na Marcus Piggott barimo kwizihiza amasabukuru y’ibitangazamakuru byabo akaba yarashakaga kubaha zimwe mu nkuru bandika hifashishijwe aya mafoto ye.
Nubwo Kim Kardashian yatangaje ibi ariko bamwe mu bafana be bari hirya no hino ku isi bakomeje kugenda bavuga kuri iyi myambarire y’uyu mugore w’imyaka 36 bamwe bavuze ko idahwitse. Aya mafoto ya Kim Kardashian aje akurikira ayo aherutse gusangiza abakunzi be ndetse n’abafana be muri rusange abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aha ni mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo kugana ku musozo.